Kigali: Abafite ubumuga bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo

Abafite ubumuga bw’amaguru bo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, bahawe ku buntu insimburangingo n’inyunganirangingo bibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Mulindi Japan One Love Project, usanzwe wita ku bikorwa by’abafite ubumuga.

Uwitabiraga iki gikorwa yasabwaga kwerekana ko ari umuturage wo mu Mujyi wa Kigali ubundi agashyirwa ku rutonde.

Mukaberwa Esther wo mu karere ka Nyarugenge avuga ko kuba aba bagiraneza babahaye inyunganirangingo zirimo imbago ari iby’agaciro kuko  kuzigura bigoye bitewe nuko igiciro gihenze.

Ati “ Iki gikorwa nakishimiye kuko ni ukudufasha mu buryo tutari twishoboye kandi bemeye kujya badufasha igihe insimburangingo zacu zangiritse. Birahenze cyane, batubwira ko nka Gatagara badakoresha ubwisungane mu kwivuza . Ariko na hano CHUK ukoresha ubwisungane mu kwivuza ariko zikagura ibhumbi mirongo itandatu. Urumva ntabwo wahita uyabona ako kanya.”

Uyu mubyeyi asaba leta ko yareba uko igabanya igiciro cy’insimburangingo n’inyunganirangingo kikiri hejuru .”
Ngendahimana Jean Pierre wo mu karere ka Kicukiro ni umwe mu bahawe inyunganirangingo.

Uyu nawe avuga ko ashimira uyu muryango wabatekerejeho kuko mu busanzwe kwigondera insimburangingo bigoye.

Ati “Kubona insimburangingo birahenze kandi kugira ngo tuzibonere ubwacu biragoye bitewe n’ubuzima tubayemo.Twasaba ko bakomeza kudutera inkunga mu buzima bwa buri munsi.”

Rudasingwa Gatera Emmanuel uyobora  Mulindi Japan One Love Project, avuga ko mu gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo byahereye mu Mujyi wa Kigali ariko nabo mu ntara nabo bazagerwaho.

- Advertisement -

Yongeraho ko uyu muryango ufite intego yo gukomeza kwegera abafite ubumuga babafasha kubona insimburangingo.

Ati “ Uyu munsi ni abacitse amaguru, ikindi gihe ni abashaka imbago zonyine, ikindi gihe ni abantu bashaka amagare.”

Rudasingwa avuga ko usibye kuba batanze izi nsimburangingo bazanabafasha kubashakira izindi mu gihe izo bahawe zishaje.

Ati “Ibikorwa byacu ntabwo ari iby’umunsi umwe , yanasaza kutamushakira indi.”

Kugeza ubu  bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko nubwo kwivuza bakoresheje ubwisungane bibafasha, bakigorwa n’amafaranga atangwa mu kubona serivisi zibagenewe zirimo nk’insimburangingo n’inyunganirangingo.

Rudasingwa Emmanuel uyobora Mulindi Japan One Love Project avuga ko n’abo mu ntara bazagerwaho

UMUSEKE.RW