Mu Kagari ka Munanira II, Umudugudu wa Ntaraga, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, hafashwe abajura bane ba ruharwa bateraga ibyuma abaturage bakabambura ibyabo.
Ibi byabaye mu ijoro rya tariki ya 25 Werurwe 2025, ubwo Polisi y’u Rwanda yataga muri yombi aba ba ruharwa bari bamaze igihe bahigwa bukware kubera ubugizi bwa nabi bakoraga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE uko byagenze ngo aba bajura batabwe muri yombi.
Ati “Bahereye kuri Green Corner, bambura umuturage telefone igendanwa iri mu bwoko bwa iPhone ndetse baramukomeretsa byoroheje.”
Yakomeje agira agira ati “Bageze imbere, bahura n’undi muturage bamwambura telefone ndetse bamukubita ibipfunsi.”
Abaturage bavugije induru maze bamwe baza gutabara. Umwe mu baje gutabara, yahise aterwa icyuma mu mutwe n’aba bajura ndetse baramukomeretsa cyane.
Nyuma yo kubona ko bugarijwe n’abaturage, aba bajura bahise bahungira mu Murenge wa Gitega, bahura mu nzira n’umugabo wari uje gutabara bahita bamutera icyuma mu irugu.
Polisi y’u Rwanda yahise itabara ibata muri yombi uko ari bane ndetse bafatananwa ibyuma bateraga abantu bakanabambura.
Aba batawe muri yombi, umwe afite imyaka 20 undi afite 19 mu gihe abandi babiri bafite imyaka 18.
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere aba bajura bakora ibikorwa birimo ubugizi bwa nabi.
Ati “Nta bwo ari ubwa mbere bari bakoze ibi kuko bigeze kubikora mu Murenge wa Gitega basanze abantu mu kabari ariko Polisi ishatse kubafata baracika.”
Yakomeje avuga ko bari abajura ruharwa ndetse bahigwaga bukware kubera ko uretse ubujura bari n’abagizi ba nabi.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB yo mu Murenge wa Rwezamenyo.
Polisi y’u Rwanda, yemeje ko ubu bujura bwamburiwemo abaturage babiri b’abakobwa bambuwe telefone zigendanwa ariko hakanakomeretswa abaturage babiri barimo n’uwahise ajyanwa mu Bitaro bya Kibagabaga kuko yari yakomerekejwe mu mutwe bikomeye.
Polisi y’Igihugu kandi, yihanangirije abijandika mu bujura n’ubugizi bwa nabi ndetse igira inama abiganjemo urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakorera imiryango ya bo aho kwijandika mu bujura.

UMUSEKE.RW