Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abasore bane bari mu kigero cy’imyaka 21 na 25 bakekwaho kunywa no gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Abafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, bakaba bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda mu Mududugu wa Buhoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE, ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru Polisi yamenye yahawe n’umusore wafashwe anywa urumogi, agatanga amakuru yaho yaruguraga.
Ati “Twagiyeyo tujya kubafata mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Ubu bafungiye [kuri Sitasiyo ya Polisi ya] Rwezamenyo.”
Yasobanuye ko Polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kuko abasore bakiri bato bari kwishora mu biyobyabwenge .
Ati ” Umuntu wafashwe anywa urumogi, arutunda, arukwirakwiza ni icyaha gihanwa n’amategeko harimo n’igifungo.”
Mu gikorwa cyo guta muri yombi aba bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi babanje kwinagira gukingura imiryango, ibyatumye Polisi ica ingufuri ikinjira.
CIP Gahonzire ati “Tugezemo twasanze ari abasore bane, urumogi bari bararuhishe muri palafo muri iyo nzu bakodeshaga.”
Yakomeje asaba abakodesha amazu kumenya neza niba abo bakodesha badakoreramo ibyaha, bakagira amakenga.
Ati ” Iyo dusanze [ ucumbikiye abantu] na we hari uruhare yabigizemo yakurikiranwa.”
Polisi y’u Rwanda yashikarije abaturage gutanga amakuru y’abantu bazi banywa cyangwa bacuruza urumogi ngo batabwe muri yombi.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
they are innocent
They’re innocent
All you want is views by spreading false information, what gone be your reward for this nonsense. Next time you better investigate your news sources .. some citizens are blindly trusting your fake news but it’s fake