Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagaragaje ibyuho bikiri mu mitangire y’akazi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yagaragaje ko hakigaragara amakosa mu mitangire y’akazi, ikavuga ko biri kugenda bikemuka

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yagaragaje ko hakigaragara amakosa mu mitangire y’akazi, ikavuga ko biri kugenda bikemuka.

Yabigarutseho kuwa 22 Werurwe 2025, mu mwiherero ugamije kugaragariza inzego z’ubuyobozi bw’ibigo bya Leta ibibazo bigaragara mu micungire y’abakozi.

Ni umwiherero witabiriwe n’ibigo bitandukanye birimo Inama y’Igihugu y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’ ingaga z’Abaganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPSC, Angelina Muganza yabwiye  itangazamakuru  ko hakiri amakosa ajyanye no gushyira mu myanya abakozi bityo komisiyo  ibigenzura ndetse bigenda bikemuka.

Ati “ Twakoze igenzura mu turere muri uyu mwaka,usanga abakozi bakwiye kuba bari ku rwego batuye. Hari aho dusanga abakozi badafite amadosiye y’akazi, hari naho dusanga hari abafite amadosiye y’akazi atuzuye kandi bifite icyo bivuze.Hari aho dusanga abakozi bari mu kazi badafite impapuro zihuza ibyo bigiye hanze n’ibikenewe mu gihugu,  ‘equivalence.” Hari abo dusanga bacye badafite diporome mu madosiye yabo.”

Angelina Muganza avuga ko ayo makosa iyo yagaragaje , yerekwa urwego rukuriye abo bakozi maze bigakosoka.

Ati “Tuba twarabibonye, tukabyereka na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo ibyo bisabwa umukozi wa leta mu idosiye ye bigaragare.Iyo dusanzwe bitarakozwe tubasaba kubikosora kandi iyo bitabaye tubageza ku rwego rubakuriye.”

Asobanura ko kugeza ubu nubwo hakigaragara bimwe mu byuho ariko hari n’inzira z’uburyo byakemuka.

Ati” Ibyuho bigaragaza mu gushaka abakozi. Hari iteka rya perezida rigaragaza neza intambwe zikwiye gukurikizwa. Ubu hagiyeho n’uburyo bwiza, ikizami cyanditse gisigaye gikorwa ku ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Icyuho gishobora kugaragaza mu gutanga ikizami cyo mu kiganiro, naho tubibonera ku bajurira.Ntabwo ari benshi ariko baracyahari.

Inama dutanga ni ugukoresha ibikoresho bihari.Abakoresha ibizami bakwiye kuba bafite ubumenyi kuri icyo kizami.Icyakabiri kandi ntibagitange mbere yuko bagitanga, ni uko hakoreshwa na videwo . Icya kane cy’icyuho gihare twifuza ko nacyo gikemuka, ni uko ayo manota akwiye gutangwa uwo mwanya agahita agaragara.”

Yongeyeho ko abakozi bashaka kwinjira mu kazi ka Leta igihe babonye ibyo batishimiye bakwiye kujya bajurira, bakanagaragaza icyo bajuririye mu magambo nibura 100.

Imibare ya NPSC, igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, ibibazo 49 byagaragaye mu gihe cyo gusesengura raporo z’amapiganwa zaturutse mu Nzego za Leta 20.

Raporo z’amapiganwa zasesenguwe zigaragaza umubare w’abakandida basabye akazi mu mwaka wa 2023/2024  ungana n’abagore 177 043 (30.6%) naho abagabo ukaba 400 951 (69.4%).

Abatsinze amapiganwa ni abagore 1 574 (27.2%) mu gihe abagabo ari 4 207 (72.8%).

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *