Guverinom ya Lesotho, yatangaje ko yababajwe n’imvugo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko “ Nta muntu n’umwe uzi icyo gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo.”
Mu mbwirwaruhame yagezaga ku bagize Kongere (Congres) ya leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse ko hari ibintu bimwe yise umwanda bigomba kuvaho.
Mu mvugo ye irimo urwenya yagize ati “ Miliyoni umunani z’amadolari zo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abafite ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyerewe ku mibonano mpuzabitsina (LGBTQ), mu gihugu cya Afurika y’Amajyepfo cya Lesotho, aho nta muntu n’umwe uzi icyo gihugu.”
Lesotho yababajwe n’ayo magambo
Umuvugizi wa leta ya Lesotho,yavuze ko umubano w’iki gihugu na leta Zunze za Amerika uri nta makemwa.
Icyakora , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Lesotho, Lejone Mpotjoane, yavuze ko “ Babajwe no kumva umukuru w’igihugu ,ahangara ubusugire bw’ikindi gihugu muri ubwo buryo.”
Iki gihugu kivuga ko gishobora kuza gusaba ibisobanure leta ya Amerika kuri ayo magambo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Lesotho yabwiye BBC ati “ Birantunguye, igihugu kitazwi n’umuntu n’umwe , ni cyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifitemo misiyo ihoraho ”
Abaturage na bo babajwe n’ayo magambo asuzuguza igihugu cyabo.
- Advertisement -
Umwe yabwiye BBC ati “Natunguwe kuko dufite ambasade ya Amerika hano.”
Undi nawe yagize ati “Bivuze ko na Perezida ubwe ari injiji. “
Lesotho ni kimwe mu bihugu byungukira muri gahunda y’ubufatanye mu bucuruzi hagati ya Amerika na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA.
Amerika ivuga ko mu 2024 ibihugu byombi byacuruzanyaga ibifite agaciro ka miliyoni 240 z’amadolari (miliyoni 187 z’amapound), ahanini ibiva muri Lesotho bijya muri Amerika birimo imyenda n’indondo.
Amerika isanzwe kandi ifite ambasade muri iki gihugu gikikijwe na Afurika y’Epfo.
UMUSEKE.RW