M23 yaciye amarenga ko idashobora gutakaza Bukavu na Goma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yaciye amarenga ko idashobora gutakaza Bukavu na Goma

Ihuriro AFC/ M23 ryatangaje ko nubwo ku bwumvikane na leta ya Congo, bisabwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDCongo, bemeye gukura ingabo zabo mu gace ka Walikale , uyu mutwe udashobora kuzakura ingabo zabo mu tundi duce turimo Bukavu na Goma.

Tariki ya 22 Werurwe 2025, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi muri uyu mujyi no mu bice bihana imbibi mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza.

Muri iryo tangazo, iri huriro ryateguje ko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo ni bigaba ibitero ku basivili no ku birindiro byaryo, ryisubira kuri iki cyemezo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Werurwe yatangaje ko  ingabo za Leta zigikomeje umugambi wazo wo gukomeza ibitero  bityo icyemezo cyo gukura ingabo Walikale kirikudindizwa na leta.

Dr. Balinda Oscar yemeje ko icyemezo cyo gukura ingabo Walikale  koko cyafashwe nyuma yaho abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDCongo bahuriye iDoha, muri Qatar kandi ko inama bagiriwe bayubahiriza iyo igirira akamaro abaturage.

AtiIyo abakuru b’ibihugu iyo batugiriye inama, iyo tubonye ari inama yagirira akamaro abaturage bacu , turayikurkiza.”

Dr. Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa M23, yatangaje ko nubwo leta yakwemera guhagarika ibitero, maze umugambi wo gukura ingabo Walikale ukagerwaho, badashobora kuzabikora mu duce tundi nkuko bamwe babitekereza .

Yabwiye RADIO/TV10 ati Iyo tubivuze kuri Walikale, iba ifite umwihariko wayo kuko niho tugeze, ntabwo tugiye gusiga abaturage bacu , twakuye mu menyo ya rubamba ngo twongere tubasubize umutekano mucye, oya, oya, natwe twaratashye, twageze iwacu, hari umutekano , abavandimwe bacu baratwakiriye neza, rero ntawatekerezo ikindi kitaricyo.”

Dr Barinda yabajijwe niba Ihuriro rya AFC/M23 rizohereza intumwa i Doha muri Qatar ku butumire bw’icyo gihugu nkuko byari byatangajwe n’itangazamakuru maze arabihakana ko ibyo biganiro bidahari.

- Advertisement -

Ati “ Ibyo ni ibihuha.”

Amakuru yavugaga ko Qatar yagize ishyaka ryo gushaka gukemura ikibazo cy’iyi ntambara, ari nayo mpamvu yiyemeje kumva buri ruhande mu zihanganye, igatumira M23, igamije kumva impamvu zayo, kenshi zikunzwe kwirengagizwa ku rwego mpuzamahanga.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *