M23 yirukanye FARDC mu gace gakungahaye kuri gasegereti

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abarwanyi ba M23 bakomeje kwirukansa FARDC

Umutwe w’abarwanyi ba M23 wafashe utarwanye Centre y’ubucuruzi ya Mubi muri teritwari ya Walikale, nyuma y’aho ingabo za Leta (FARDC), Wazalendo na FDLR bari bakomeje ibikorwa byo kujujubya abaturage.

Mubi ni agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, kari mu birometero 36 uvuye kuri Centre ya Walikale, na yo igenzurwa na AFC/M23.

Aka gace kabitse mu nda y’Isi amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti atagira ingano, kari ku muhanda ugana i Kisangani, hamwe mu hantu M23 ihanze amaso.

Mu bihe bitandukanye, Loni, RDC, n’ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’Isi ntibyahwemye gushinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Aba begeka M23 k’u Rwanda bavuga ko uyu mutwe ukomeje kwigarurira ubutaka bw’igihugu ibyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwemeza ko batazaganira.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Epfo, wambura ingabo za Leta n’abambari bazo.

Amakuru avuga ko aba barwanyi bahanze amaso cyane Umujyi wa Kisangani, ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo.

M23 ivuga ko FARDC ikoresha Kisangani nk’ibirindiro bidasanzwe by’indege z’intambara na drones mu kugaba ibitero ku baturage bo mu bice igenzura.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *