Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryohereje itsinda ry’abantu batanu i Luanda muri Angola, mu biganiro by’imbonankubone n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 na Lawrence Kanyuka usanzwe uvugira AFC/M23 mu bya Politike.
Ibi biganiro bigiye kuba bwa mbere hagati ya Leta ya DRC na M23 byatangajwe na Angola ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, nyuma y’uruzinduko Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko izajya muri ibyo biganiro nk’uko Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi , Tina Salama, yabyemereye Reuters ku wa 16 Werurwe 2025.
Abarwanyi ba M23, baherutse gufata imijyi ya Goma na Bukavu, imwe mu mijyi minini yo mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi byatumye ingabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo barimo ingabo z’u Burundi, ingabo zo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe wa FDLR ndetse n’imitwe yitwara gisirikare izwi nka Wazalendo bahunga cyangwa bakishyikiriza abarwanyi ba M23.
Kanyuka yavuze ko mu biganiro AFC/M23 izahagararirwa n’abantu batanu, atavuze amazina yabo.
Yanditse kuri X ati “AFC/M23 yongeye gushimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida João Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola, ku bw’imbaraga adahwema gushyira mu gushaka umuti w’amahoro ku ntambara ikomeje kubera muri DRC”.
Ibi biganiro bibonwa nk’ibyagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’uko inzira y’intambara yananiwe.
- Advertisement -
Mu minsi ishize, Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) watangaje ku mugaragaro ko usoje ubutumwa bwawo bwa gisirikare (SAMIDRC) mu burasirazuba bwa DRC, ndetse utegeka ko ingabo zawo zigenda zivanywayo mu byiciro.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe, nyuma y’Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri SADC yabereye i Harare, muri Zimbabwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
MUGIRANEZA THIERRY /UMUSEKE.RW