Maj Gen Nyakarundi yaganirije abasirikare bari muri Central African Republic

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Maj Gen Vincent Nyakarundi asura abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Central African Republic

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yaganirije abasirikare b’u Rwanda bari mu kazi muri Central African Republic.

Mu ruzinduko rwe muri iki gihugu ari kumwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga.

Kuri uyu wa Gatatu basuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Central African Republic (CAR), Rwanda Battle Group VII n’izikora mu ishami ry’ubuvuzi (Level 2+ Hospital) zikorera mu butumwa bwa MINUSCA ahitwa Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Urubuga rwa Ministeri y’Ingabo ruvuga ko Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagiranye ibiganiro n’ukuriye ziriya ngabo Lt. Col Willy Ntagara bigaruka ku buryo umutekano wifashe, n’ibikorwa bitandukanye bakora mu kugarura amahoro no kuyabungabunga mu gace bagenzura.

Maj Gen Nyakarundi kandi yagejeje ku ngabo ziri muri kiriya gihugu ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame ubashimira ubunyamwuga no kuba bita neza ku nshingano bafite.

Yashimye akazi gakorwa n’ingabo ziri muri Central African Republic mu buryo bw’ubufatanye bw’ibihugu, mu bijyanye no kubungabunga amahoro no gufasha mu mibereho myiza y’abaturage.

Mu bindi yaganirije izi ngabo ni uburyo umutekano w’u Rwanda wifashe no mu karere rurimo, akaba yababwiye ko imbibi zarwo zirinzwe kandi rutavogerewe n’ibitero byava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ingamba z’ubwirinzi rwafashe.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *