Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufunga Ambasade yayo iri Bruxelles mu Buligi, itangaza ko servisi za diporomasi zizajya zitangirwa muri Ambasade yarwi iri mu Buholande, yizeza Ababligi baba mu Rwanda ko iki cyemezo kitabagiraho ingaruka.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ryo kuwa 20 Werurwe 2025, rivuga ko nyuma y’iseswa ry’umubano wa Dipolomasi n’uBubiligi, ryemejwe kuwa 17 Werurwe 2025,iyi Minisiteri imenyesha abantu bose ko “Ambasade y’u Rwandas iBruxelles yafunze imiryango yayo kandi ntizongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’uBubiligi.”
Iyi Minisiteri ivuga ko servisi za dipolomasi zizajya zitangwa muri Ambasade y’uRwanda mu Buholande,i LaHaye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yongeraho ko “ Iseswa ry’umubano ntirigira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kurusura kandi ko urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’abakora ingendo z’akazi ruzakomeza bisanzwe.”
Ivuga kandi ko abaturage b’Ababiligi bazakomeza kubona Viza bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya viza bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30,hakurikijwe politiki ya viza iriho ubu.
Guverinoma y’u Rwanda iheruka kumenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
U Rwanda rwavuze ko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Rwavuze ko uyu munsi, u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.
Ibihugu byombi bimaze igihe bitarebana neza, kuva aho Ububiligi bushishikarije amahanga gufatira u Rwanda ibihano, burushinja ko rufasha inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW