Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngaru n’aka Musongati ho mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga banditse basezera ku kazi.
Mu banditse basezera ku nshingano barimo Nizeyimana Médard wayoboraga Akagari ka Ngaru na Murwanashyaka Eugène wayoboraga wari Gitifu wa Musongati.
Bamwe mu bo bakorana babwiye UMUSEKE ko aba bombi bari bafite imyitwarire mibi kuko bagiye bihanangirizwa kenshi ariko bakanga kwikosora nkuko bakomeza babivuga.
Bakavugwa ko mu bindi banengwaga n’Ubuyobozi harimo kwaka abaturage indonke.
Umwe mu bo bakorana yabwiye UMUSEKE ko Ubuyobozi kandi bwagerageje kubahindurira ifasi y’aho bakorera ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ati:’ Amabaruwa yo gusezera ku kazi bayatanze mu mpera z’icyumweru gishize’.
Cyakora hari na Gitifu w’Akagari ka Mbiriri witwa Gakunde Callixte we wanze gusezera ku kazi, kuko Ubuyobozi hari ibaruwa buherutse kumwandikira kandi bukaba bwaramusabye kwegura ku bushake ariko akanangira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable avuga ko amakuru ajyanye n’iyegura ry’aba bakozi UMUSEKE wayabaza Ubuyobozi bw’Akarere kuko ari bwo bufite abakozi mu nshingano.
Ati:’Gusa nakubwira ko ari uko byagenze ariko mubaze Ubuyobozi bw’Akarere bubasobanurire impamvu yatumye basezera’.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Mutesayire Gloriose yabwiye UMUSEKE ko bafite amabaruwa y’abakozi 2 bo mu Tugari twa Musongati na Ngaru gusa.
Ati:’Nta wundi mukozi wa 3 wanditse yegura usibye abo babiri nkubwiye’.
Muri iki cyumweru gishize, UMUSEKE wahawe amakuru yemeza ko hari Gitifu w’Umurenge wa Rongi Nteziyaremye Germain hamwe n’Umugenzacyaha witwa Gatesi Francine bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 150000frws.
MUHIZEI ELISÉE
UMUSEKE i Muhanga