Muhanga: Musenyeri Ntivuguruzwa yasuye abarwayi abagenera ubutumwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar hamwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste bashyikiriza umurwayi impano

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar yasuye abarwayi 246 abagenera ubutumwa burimo n’impano.

Ku munsi wahariwe abarwayi wizihijwe kuri iki Cyumweru Tariki ya 09 Werurwe 2025, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar n’abandi bayobozi bageneye abarenga 200 barwariye mu Bitaro bya Kabgayi ubutumwa bubihanganisha babaha n’impano zirimo ibikoresho by’isuku n’ibiribwa bibikwa igihe kinini.

Musenyeri yabwiye abarwayi ko babatekereza, kandi bafata akanya bakaza kubasura kugira ngo babagaragarize ko bari kumwe mu burwayi bafite.

Ati “Imibabaro yanyu Imana irayizi, mumenye kandi ko yatanze Yezu kristo arapfa hanyuma arazuka.”

Musenyeri Balthazar avuga ko Imana yageneye  abantu bayo itsinzi ikomeye ubwo yamuzuraga mu bapfuye.

Yabasabye kwihangana ababwira ko hari benshi muri bo baharwariye ariko bagakira.

Nisengwe Céline wavuze mu izina ry’abarwayi bagenzi be avuga ko amaze imyaka ibiri mu Bitaro ariko bitamuca intege kuko gusurwa muri ubu buryo bibasubizamo imbaraga.

Ati “Turabashimira mwese kuko iyo muje muri kumwe n’abihayimana muduha ibitunga umubiri mukaduha n’ibitunga roho.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sosthène avuga ko mu kwirinda indwara, abaturage bagomba kugira umuco w’Isuku bakisuzumisha indwara nibura rimwe mu mwaka.

- Advertisement -

Ati “Ubuzima butangwa n’Imana ariko Imana yahaye abantu ubwenge bwo gukomeza kububungabunga.”

Umunsi ngarukamwaka wahariye  abarwayi washyizweho na Papa Yohana wa II mu mwaka wa 1992, uyu munsi Diyosezi ya Kabgayi ikaba yawuhuje n’igisibo.

DG w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko kwita ku barwayi babigize intego
Nisengwe Céline na mugenzi we Charlotte bamaze imyaka myinshi barwariye iKabgayi bashimiye Inzego zabasuye
Gusura abarwayi byabanjirijwe n’igikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye
Mu batanze amaraso harimo n’abakora mu Karere

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *