Muhanga: Umugabo yasanzwe mu nzu yashizemo umwuka

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, bari mu gahinda kubera urupfu rw’uwitwa Nzayisenga Claude basanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo.

Abo baturage baherukaga Nyakwigendera ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025, ubwo bakusanyaga amafaranga yo kwishyura amazi n’umuriro aho bacumbitse.

Uwamurera Angélique, umwe mu baturanyi ba Nzayisenga, avuga ko kuva icyo gihe atongeye kumubona, yavaga mu kazi atinze.

Ati: “Nzayisenga yabana wenyine kuko yari waratandukanye n’umugore we.”

Uwamurera yabwiye UMUSEKE ko basanze isazi zituma ku muryango n’akadirishya k’aho yari acumbitse, babanje gukeka ko ari imbeba cyangwa injangwe yahapfiriye kubera umunuko.

Ati: “Nahise ntabaza umugabo azana n’abandi, basanga urugi rukingiye imbere. Bazengurutse idirishya, barakingura basanga Nzayisenga yarapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahogo, Rwabigwi John, yavuze ko basanze koko nyakwigendera yashizemo umwuka.

Avuga ko bakeka ko Nyakwigendera ashobora kuba yazize kubura umwuka, kubera ko inzu yakodeshaga yari ntoya cyane.

Ati: “Twasanze inzu n’idirishya bikinze, kandi nta mwuka winjiragamo, dukeka ko ari cyo cyamuhitanye.”

- Advertisement -

Gitifu Rwabigwi yavuze ko bahise batabaza umugore we batabanaga ndetse n’umuryango we wa bugufi.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zahageze zica urugi kugira ngo zikuremo umurambo wa Nyakwigendera.

Nzayisenga Claude, wari ufite imyaka 36 y’amavuko, yaje gutandukana n’umugore we mu buryo butemewe n’amategeko, Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Inzu Nyakwigendera yari acumbitsemo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.