Musenyeri Kabayiza yasabwe kurwanya inyigisho z’ubuyoboye

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Rev. Kabayiza Louis Pasteur wimitswe nka Musenyeri mushya wa EAR Diyosezi ya Shyogwe

Rev. Kabayiza Louis Pasteur wimitswe nka Musenyeri mushya w’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR), Diyosezi ya Shyogwe yasabwe kuzimakaza ubunyangamugayo, kumenya abakirisitu agiye kuyobora no kuzagira uruhare mu kwamagana inyigisho z’ubuyoboye.

Ni ibyavugiwe mu Karere ka Muhanga mu muhango wabaye kuri icyi Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe, wo kwimika Rev. Kabayiza Louis Pasteur, nk’Umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Shyogwe y’Itorero Angilikani.

Musenyeri Kabayiza yasimbuye Musenyeri Dr. Jered Kalimba. Izi nshingano Rev. Kabayiza yari yarazitorewe mu Nama y’Abepisikopi yateranye ku ya 19 Ukuboza 2024.

Imbere y’imbaga y’Abakirisitu bo mu Itorero EAR, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani mu Rwanda aha inkoni y’ubushumba Rev. Kabayiza Louis Pasteur, yamubwiye ko inshingno n’umurimo w’ubushumba bisaba impano n’ibyo bakwiye kuba bakwije kugira ngo bawuhagararemo neza.

Ati “Nyakubahwa Musenyeri, kuba inyangamugayo muri uyu murimo, gukorera mu mucyo muri uyu murimo, kumenya uko abakirisitu uyoboye babayeho no kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere ryabo nibwo bakugana bishimye. Duharanire twese kugira abakirisitu bashishikarira umurimo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Mugenzi Patrice, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ibona amadini n’amatorero nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati ” Turashima cyane uruhare rwanyu rukomeye mugaragaza mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma, turashima cyane umusanzu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Minisitiri Mugenzi yavuze ko Abayobora amadini n’amatorero bakwiriye gufashe Leta kwamagana inyigisho z’ubuyobe zitangwa na bamwe mu bayobozi b’amatorero usanga babuza abakiristu kwivuza, gufata indangamuntu, gutanga ubwisungane mu kwivuza, bababuza kutarya imyumbati n’ibindi, kuko usanga ziyobya abaturage bigatuma badatera imbere.

Ati ” Bayobozi, Bashumba turabasaba gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku kwemera, dufatanye ukwamagana inyigisho ziyobya Abakirisitu harimo cyane inyigisho zitangirwa ku mbuga nkoranyambaga. Dukomeze kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda twirinda ivangura iryo ari ryo ryose.”

- Advertisement -

Kabayiza Louis Pasteur wabaye Umwepisikopi mushya wa EAR Diyosezi ya Shyogwe, na we yemeje ko inshingano yahawe zimusaba kuyobora ku Mana abaturage bateye imbere.

Ati: “Ni byo roho nzima itura mu mubiri muzima. Rero nanjye ni byo ngiye kwitaho cyane cyane mu bikorwa biteza imbere abaturage birimo uburezi, ubuzima kwita no kubatishoboye”.

Musenyeri Kabayiza waragijwe Diyoseze ya Shyogwe yavutse mu 1975 mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro ni na ho yakuriye aniga mu mashuri abanza ya Rushoka na Kimirama.

Yakomereje amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Indimi ry’i Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu 1990 ahava 1993, asoreza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe mu bijyanye n’indimi.

Yize ibijyanye n’Iyobokamana muri Uganda Christian University, afite impamyabumenyi yakuye muri East African Christian University.

Yanakoze imirimo myinshi, aho yayoboye Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyanza, iya Butansinda na yo yo mu Karere ka Nyanza. Yabaye Intumwa ya Musenyeri mu ma Paruwasi ya Nyanza yose n’igice cya Ruhango.

Habaye umutambagiro
Rev. Kabayiza Louis Pasteur wimitswe nka Musenyeri mushya wa EAR Diyosezi ya Shyogwe
Abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Mugenzi Patrice.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *