Nduhungirehe amaze ubwoba “Perezida Neva” wikanga igitero kizava mu Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Amb. Olivier Jean Pierre Nduhungirehe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagaragaje gutungurwa n’amagambo Perezida w’u Burundi yabwiye BBC Afrique, ko u Rwanda rutegura gutera u Burundi rugakoresha Red Tabara.

Kuri X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko hari ibiganiro birimo guhuza inzego z’umutekano ku mpande zombi kugira ngo zihoshe umwuka w’intambara n’amagambo atagira rutangira agamije gushyiramo umunyu.

Nduhungirehe yagize ati “Aya magambo ya Perezida w’u Burundi arababaje, cyane ko abayobozi b’ingabo n’ab’ubutasi mu bihugu bibiri bari mu biganiro muri kino gihe, ndetse bemeranyijwe umwanzuro w’uko ari ngombwa kugabanya ubushyamirane bwa gisirikare, n’amagambo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko aheruka kuganira na mugenzi we w’u Burundi, Albert SHINGIRO mu nama yahuje ba Minisitiri bo muri Africa y’Iburasirazuba n’abo muri Africa y’Amajyepfo i Harare muri Zimbabwe tariki 17 Werurwe, 2025.

Yavuze ko bombi bari ku rwego rumwe rwo kumva ikibazo.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rukomeza inzira y’amahoro hagati yarwo n’u Burundi, ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari, gusa rukizera ko hakurya y’Akanyaru abayobozi “bagabanya amagambo”.

Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye BBC Afrique ko u Burundi bwiteguye guhangana n’igitero cy’u Rwanda, avuga ko ubutasi bwe bwamubwiye ko u Rwanda ruha imbaraga umutwe wa Red Tabara na M23 ngo bazatere baturutse muri Congo.

U Rwanda n’u Burundi bimaze igihe bidacana uwaka, aho u Burundi bwafunze umupaka wabwo buvuga ko u Rwanda rushaka kubutera.

Perezida Evariste Ndayishimiye ntiyerura ariko asa n’ushyigira umutwe wa FDLR u Rwanda rushinja gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ukaba mu mitwe y’iterabwoba ku Isi.

- Advertisement -

U Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’uyu mutwe wa FDLR, haba i Burundi no mu burasirazuba bwa Congo.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *