Ni Indyarya! Tito Rutaremara avuga uko Ububiligi bwadurumbanyije Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tito Rutaremara avuga uko Ububiligi bwadurumbanyije Congo

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, akaba n’Inararibonye muri Politiki, Tito Rutaremara, yasobanuye ko Ububiligi bwagize uruhare rukomeye mu gucamo ibice u Rwanda no kudurumbanya RDCongo.

Ni mu butumwa burebure yacishije ku rubuga rwa X busobanura uko “Uko Ababiligi bateje ikibazo cya Congo.”

Yavuye imuzi uko Abanyarwanda bajyanywe Congo  

Tito Rutaremara yasobanuye ko Ababiligi ubwo bakoronizaga u Rwanda, bafashe igihugu bakagicamo ibice .

Ati “ Igice kimwe Ababiligi bagishyira muri Congo, uyu munsi nicyo gifite ibibazo. Kandi nyirabayazana w’ibyo bibazo ni Ababiligi.”

Inararibonye muri Politiki yasobanuye ko “ Hari abanyarwanda  bajyanywe n’Ababiligi muri Congo ( man power) gukora mu birombe no mu mirima(plantation) y’Ababiligi babagira Abanye-Congo.”

Yongeraho ko hari abandi batujwe n’Ababiligi muri za Masisi babagira Abanye-Congo ndetse hari n’impunzi z’abanyarwanda bahunze 1959 ,birukanywe na PARMEHUTU na Leta y’ababiligi ariko aba bakaza gutaha nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Inararibonye muri Politiki, Tito Rutaremara avuga ko kandi usibye Abanyarwanda bajyanywe muri Congo hari n’impunzi z’abanyarwanda zahunze muri  Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 .

Hari kandi ingabo zahoze ari iza Habyarimana, interahamwe bose bari bamaze gukora jenoside mu Rwanda bafashijwe na leta ya Congo yahoze ari Zaïre , abafaransa n’Ababiligi n’Umuryango Mpuzamahanga  batura muri Congo.

- Advertisement -

IMVANO ni Ababiligi

Tito Rutaremara asobanura ko Ababiligi bagize uruhare rukomeye mu gushyiraho ubuyobozi mu misozi ya Minembwe, ahari hatuwe n’Abanyamurenge.

Ati “Abanyamulenge muri misozi  ya Minembwe hari kominote( communauté) yabo nini aho kugira ngo bashake abayobozi b’Abanyamulenge ngo babe ari bo babayobora; Ababiligi bashatse abandi bo mu bundi bwoko babazana kubayobora.”

Akomeza agira ati “Muri Masisi naho hari Ihuriro ( communauté ) nini y’abanyarwanda naho Ababiligi bakuyeho abayobozi babo b’abanyarwanda bashyiraho abayobozi b’abahunde kandi aribo bacye.”

Rutshuru  naho bakuyeho abayobozi baho ba kavukire bashyiraho uwo bishakiye. Urugero nka NDEZI bari bakuye muri gereza.”

Tito Rutaremara akomeza asobanura ko nyuma y’ubwigenge,  itegeko Nshinga rya Congo uretse  impunzi zo mu 1959, ritavanguraga kuko bose bafatwaga nk’Abanye-Congo.

Rutaremara avuga ko byaje guhinduka ubwo abaturage batangiraga kwitorera abayobozi aho gushyirwaho n’abategetsi.

Ati “Ikibazo cyaje kuba kinini aho abategetsi badashyirwaho n’abayobozi  ahubwo batorwa n’abaturage cyane ku abadepite bo kuri goverinoma yo hagati ndetse no ku ntara ( Guverinoment central ; gouvernment provincial.”)

Akomeza agira ati “Haba muri Minembwe , haba Masisi haba muri Rutshuru abayobozi bavaga mu bwoko buto,baje kwisanga batazatsinda amatora ko abanyarwanda bazatora bene wabo.”

Aba bayobozi bo muri ubwo bwoko, bateje imvururu bavuga ko abo  banyarwanda atari abanye-Congo; buri gihe mu matora muri Minembwe baricwa bazira ibi mu gihe cy’amatora.”

Izi mvururu nizo bise intambara ya Kanyarwanda muri Rutshuru na Masisi.”

Ububiligi bukomeje kuvangira u Rwanda

Inararibonye muri Politiki Tito Rutaremara asobanura ko bidatangaje ku kuba Ababiligi biyambika umutaka w’Ubumwe bw’uburayi, bagasabira u Rwanda ibihano.

Ati “Ariko ababiligi ni indyandya. Aho kugira ngo badufatire ibyemezo ubwabo, babitubwire ku mugagararo, ahubwo baradusekeraga,baca inyuma bakajya kwinginga umuryango w’ubumwe bw’uburayi ngo badufatire ibihano ,ntibyitirirwe Ububiligi…”

Akomeza ati “Aho ibihugu bimwe mu Muryango w’ubumwe bw’Uburayi  byanze gufatira ibyemezo byo guhana u Rwanda, ababiligi bafashe iya mbere; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ajya mu bihugu byose byo mu burayi babisaba gufatira ibihano u Rwanda.

Ababiligi bigagaraje muri byinshi ko badakunda Abanyarwanda b’abatutsi ( yewe n’abahutu ntabwo babakunda ni uko babakoresha) bimye ubuhinzi impunzi zo mu 1959 ariko impunzi zo mu 1994 bose babahaga ubuhunzi uwo mwanya;  nyuma y’imyaka itari myinshi bakabaha ubwenegihugu.”

Yewe ibi byatumye hari Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 20 badafite ibyangombwa babisabye bababwira bati ko abandi mubibaha twe murabitwimira iki ? nabo babyungukiyemo kubera abo baje mu 1994: ( Umuhire arira ku munyagasani).”

Ububiligi bwahawe gasopo

Ubwo ku cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025,yari mu gikorwa cyo kwegera abaturage, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame, yihanangirije u Bubiligi budahwema gutera u Rwanda ibibazo, abubwira ko Abanyarwanda badashaka na rimwe kuba Ababiligi.

Yavuze ko ibyago bya mbere u Rwanda rwagize ari uko rwakolonijwe n’u Bubiligi, bukagira uruhare mu kurucamo

Ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica… twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n’ubu.”

Yakomeje ati“Iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi.”

Umwuka mubi hagati y’ u Rwanda n’u Bubiligi watangiye kugaragara  ubwo Guverinoma y’u Bubiligi yangaga Ambasaderi wagenwe n’u Rwanda i Brussels , Vincent Karega, muri Nyakanga 2023.

Iki gihugu ndetse cyafashe uruhande mu ntambara ya Congo ndetse gitangira no gushishikariza amahanga gufatira u Rwanda ibihano.

Nyuma umubano w’ibihugu byombi umaze kuzamba, u Rwanda rwasohoye itangazo rivuga ko ruhagaritse ubufatanye mu iterambere rwagiranaga n’u Bubiligi.

Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwabwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *