Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe guhuza imbaraga muri Kiyovu Sports hagamijwe kuyifasha mu makipe ya nyuma, Ndorimana Jean François Regis ‘Général’, yibukije abakunzi ba yo ko ari igihe cyiza cyo guhuza imbaraga kuko ko kwisanga warayikunze nta ho wabihungira.
Ku wa 7 Werurwe 2025, Kiyovu Sports yabonye amanota atatu y’umunsi wa 20 wa shampiyona nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma y’iyi intsinzi, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka ‘Général’ ubu uri kuyobora Komisiyo Ishinzwe guhuza imbaraga z’Abayovu ngo hashakwe amanota yayigumisha mu cyiciro cya mbere, yavuze ko kidasanzwe cyahindutse uretse guhuza imbaraga.
Ati “Icyahindutse, ni ugushyira hamwe no gukorera hamwe no kubagira inama ibyo bagomba gukora no kuba hafi abakinnyi, tukababwira ko dukeneye amanota.”
Uyu mugabo ufatwa nk’uri kuyobora Kiyovu Sports ubu, yibukije abakunzi ba yo badakwiye guterwa ipfunwe no kuba barisanzwe bayikunda kandi nta ho babihungira.
Ati “Niba uri Umuyovu nta ho wabikwepera, nabagira inama yo kuza kuri Stade no kuyishyigikira. Twari ahantu hatari heza, ariko dutsinze imikino ibiri ikurikirana kandi nta gahunda dufite yo kurekura.”
Général abajijwe impamvu batinze guhuza imbaraga bikagera aho ikipe yisanga ahabi, yasubije ko hari aho barangaye nk’Abayovu ariko bakabona biri kurushaho kuba bibi bigatuma bongera kwegera ikipe.
Urucaca ruri ku mwanya wa 15 n’amanota 18 runganya na Musanze FC iza kwakira Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane.

UMUSEKE.RW