Nyuma y’aho kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, avuze ko Niyibizi Ramadhan wa APR FC ari umusimbura, uyu musore na we yamusubije ko adakaze.
Mbere y’uko hakinwa umukino wiswe ‘1000 Hills Derby’ uhuza APR FC na Rayon Sports ndetse ufatwa nk’ukomeye mu Rwanda, habanje kubaho gutangaza ibitandukanye ku mpande zombi.
Ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo, Niyibizi Ramadhan ukina mu gice cy’ubusatirizi, yari yavuze ko Gikundiro yitije umwanya ndetse iwuhiro itabikwiye ko bazayitsinda bakisubiza umwanya wa bo.
Nyuma y’uyu mukino, amagambo yakomeje kuba menshi nk’uko byari byagenze mbere y’awo.
Muhire aganira na Inyarwanda, yavuze ko “derby” ikinwa n’abakinnyi bakomeye ndetse ko impamvu mu myaka yashize imwe yatsindaga indi kubera ko zabaga zifite abakinnyi b’amazina ariko ubu nta bo.
Ibi biraza byiyongera ku byo yari uyu mukinnyi yari yavuze kuri Ramadhan mbere y’uyu mukino.
Icyo gihe yagize ati “Kuba Ramadhan yavuga ko kudatsinda Rayon Sports ari igihombo kuri APR FC, aribeshya ahubwo igihombo kiri kuri we kuko nta bwo akina ni umusimbura.
Niyibizi nawe aganira na RadioTV10, yatanze ubutumwa busubiza Kevin ku byo aherutse gutangaza.
Ati “Rero Kuvuga ko uri umukinnyi ukomeye utaratsinda muri Derby cyangwa mu mukino twakinnye, nta kintu gikomeye wari wakora, ubwo ushingira ku ki uvuga ko uri umukinnyi mwiza? Azabireke kuko biriya ni ubusuzugura abantu.”
- Advertisement -
Uyu musore yakomeje avuga ko ari mu kinnyi bamaze gutsinda igitego mu mikino yamuhuje na Rayon Sports ari muri APR FC, kandi ibyo bidakorwa n’uwo ari we wese.
Gikundiro ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43 mu gihe ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41.
Mu mikino y’umunsi wa 21, Rayon Sports izakira AS Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe APR FC yo izaba yasuye Gasogi United ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri iyi Stade.

UMUSEKE.RW