Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko wakoraga akazi k’izamu ahari kubakwa ishuri mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, yishwe atemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana .
Hakorimana Gaspard utuye muri uwo Murenge yakoraga akazi k’izamu aharimo kwagurirwa Ishuri Mpuzamahanga ryitiriwe Umusamariya (Samaritan International School).
Abaturiye iryo shuri bavuga ko uyu muturage yabanje gutabaza avuga ko atemwe akaba yageragezaga guhunga yerekeza iwe ariko abamugezeho basanze yanegekaye ndetse ahita ashiramo umwuka.
Umwe mu baturage yabwiye Imvaho Nshya ati “Uyu mugabo yatabaje ahunga abari bamaze kumutema, ariko yavaga cyane. Abamugezeho mbere yababwiye ko ari kuva cyane gusa ntiyabashije kuvuga abamutemye kuko yahise apfa mu minota mike.”
Abo baturage bavuga bakeka ko abamutemye bashobora kuba bari baje kwiba kuri iryo shuri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Ibirasirazuba SP Hamduni Twizerimana, yemeje iby’iyo nkuru agira ati“Ni byo uyu muturage wari ku kazi ke k’izamu yatemwe n’abataramenyekana ahita yitaba Imana.
Inzego z’umutekano zahageze, iperereza ryatangiye aho ababikoze bari gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera. Turasaba uwo ariwe wese wagira amakuru yatuma hamenyekana abagize uruhare muri ubu bwicanyi kuyageza ku buyobozi cyangwa kuri Polisi.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa. Hakorimana Gaspard asize umugore n’abana bane.
UMUSEKE.RW