Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko bwahannye umuyobozi wa E.S Kibirizi akekwaho kubura ibiryo by’abanyeshuri.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umuyobozi w’ishuri rya E.S Kibirizi riri mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza witwa Munyaneza Lambert yahanwe amezi atatu adahembwa atanakora.
Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwakoze ubugenzuzi busanga hari ibiryo birimo Kawunga, amavuta n’ibindi by’abanyeshuri bitari aho bibikwa kandi atanabashije gusobanura aho byagiye niko gufata icyemezo cyo kumuhanisha kumara amezi atatu adahembwa atanakora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko uriya muyobozi w’ishuri bamuhannye
Yagize ati”Yahanwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kubera amwe mu makosa mu micungire mibi y’umutungo w’ikigo.”
Ishuri rya E.S Kibirizi risanzwe ryigagamo abanyeshuri bataha rikaba rifite icyiciro rusange, rikanagira amashami atandukanye.
Munyaneza Lambert uvugwa twamubajije icyo yavuga ku byo avugwaho atubwira ko ibyo byose byabazwa ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
ES Kibirizi ntabwo ibaho habaho Gs Kibirizi