Papa Cyangwe agiye gutaramira i Rubavu

Umuraperi Abijuru King Lewis, wamamaye nka Papa Cyangwe, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe na benshi, ategerejwe mu gitaramo kizabera mu murenge wa Kanzenze ahazwi nku Ku Kabari mu Karere ka Rubavu.

Papa Cyangwe azataramira muri “Ingagi Bar” kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025 mu ijoro ryitezwemo udushya twinshi.

Uyu muhanzi uherutse gushyira indirimbo hanze yise Karma avuga ko yiteguye gusendereza ibyishimo abazitabira kiriya gitaramo afite i Rubavu.

Ubuyobozi bwa Ingagi Bar buvuga ko Papa Cyangwe azaba ari kumwe na Selekta Dady, umwe mu bakunzwe mu kuvanga imiziki mu Rwanda, ndetse na Mc Enzo Empire uzaba ari umushyushyarugamba.

Buti ati: “Twagiye tuganira n’abakunzi be hano i Rubavu, by’umwihariko abatugana, baramushaka kandi ni umuhanzi mwiza ushoboye, twumvise ibyifuzo byabo.”

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba  kugeza bwije aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bine y’u Rwanda ugahabwamo icyo kunywa cya 2000 Frw.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW