Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid al-Fitr 

TUYISHIMIRE RAYMOND
Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
1 Min Read
Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid al-Fitr 

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, abasaba gukomeza kugira indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza.

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongera kubibutsa ko uyu munsi ubazanira amahirwe urukundo amahoro n’ umunezero.

Yagize ati“Eid Mubarak ku Bayusiramu bose mu Rwanda no ku Isi yose bizihiza Eid al-Fitr [umunsi mukuru wo gusoza Igisibo cya Ramadhan]. Ndabifuriza ko uyu mwanya w’umunezero wabazanira n’abanyu mukunda amahoro, ibyishimo n’uburumbuke.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Reka dukomeze kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, kunga ubumwe n’ubugwaneza kuko ari byo bigize igisobanuro cyo kwizihiza uyu munsi.”

Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa na we kuri uyu munsi yibukije Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ko hari umutekano ari bwo abantu bakora bakagwiza ubukungu, bigatuma baryoherwa n’amafunguro kuko nta watuza ari mu ntambara.

Ati“Iyo umutekano uhari bwa bukungu, ya mafunguro na bwa bukire, ni bwo bituryohera kuko nta waryoherwa n’amafunguro ari munsi y’intambara ari munsi y’amasasu.”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *