RD Congo yarahiye ko itazakubita ibipfukamiro hasi

Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde, yashimangiye ko igihugu cye gihagaze bwuma mu kurinda ubusugire bwacyo no guhangana n’abarwanyi ba M23, kandi ko batazigera bapfukamira umwanzi.

Yabivuze mu muhango wo gutangiza igihembwe cya Werurwe cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sama Lukonde yavuze ko n’ubwo bahanze amaso ibiganiro by’ubuhuza bya Nairobi na Luanda bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, hari imirongo ntarengwa.

Ni amasezerano agaruka ku kwambura intwaro imitwe irenga 200 ibarizwa muri iki gihugu, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagashakirwa umutekano byuzuye, bakareka kwicwa uko biboneye.

Aya masezerano avuga ko ingabo za M23 zivangwa n’igisirikare cya RDC n’abasubizwa mu buzima busanzwe bigakorwa binyuze mu mategeko.

Gusa, Perezida Tshisekedi yemeza ko uwashaka yavuga ko ayo masezerano yapfuye, ahubwo ibiri amambu ngo akiri mazima ni aya Luanda muri Angola ayobowe na Perezida João Lourenço.

Muri Nzeri 2024, yavuze ko amasezerano ya Nairobi yacunzwe nabi na Perezida wa Kenya, William Ruto, kuko yahisemo uruhande rw’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubusanzwe hari amasezerano abiri: hari aya Nairobi afite umuhuza witwa Uhuru Kenyatta, atarakomeje ngo atere imbere, ndetse sinabura no kuvuga ko asa n’ayapfuye, hakaba n’amasezerano ya Luanda navuga ko yo agifite agaciro.”

Sama Lukonde yavuze ko batazihanganira na busa kuvogera imipaka no kwigarurira ubutaka bwa Congo, yongeraho ko M23 igomba gusubira aho yateye iturutse.

- Advertisement -

Yabwiye abo yita abanzi b’igihugu ko Congo itazigera icika intege cyangwa ngo isubire inyuma na rimwe ku rugamba rwayo.

Yagize ati: “Ntituzigera tuganira ku busugire bw’ubutaka bw’igihugu cyacu.”

Yashyize mu majwi bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga ngo bikorana n’imitwe yitwaje intwaro mu buryo bwo gusahura umutungo kamere wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu mutegetsi wahoze ari Minisitiri w’Intebe yavuze ko bizeye ko ingingo ya 2773 y’Inama y’Umutekano ya Loni izatuma M23 ihagarika imirwano nta yandi mananiza, ndetse u Rwanda ngo rugakura ingabo zarwo muri RDC.

Yagize ati: “Ndahamagarira umuryango mpuzamahanga guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo, kuko ububabare bw’abaturage bacu busaba ibikorwa bifatika kandi byihuse.”

Lukonde yizeje ko Inteko Ishinga Amategeko izakomeza kuba maso ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo no ku kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije kugarura amahoro arambye muri RDC.

Perezida wa Sena yavuze ibi mu gihe imirwano ikomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, aho M23 yigaruriye aharimo Nyabiondo n’ibice byinshi byo muri Walikale.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa 17 Werurwe, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba SADC na EAC basuzuma raporo y’ingabo ku guhagarika imirwano n’uburyo ibikorwa by’ubutabazi byagera ku babikeneye.

Ku wa kabiri tariki ya 18 Werurwe, hateganyijwe ibiganiro bitaziguye hagati ya Kinshasa na M23 bizabera i Luanda binyuze mu buhuza bwa Angola.

Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, ubwo yaganiraga na Reuters ku wa 16 Werurwe 2025, yavuze ko bazitabira ibi biganiro, gusa yirinze kuvuga abagize itsinda rizoherezwa i Luanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW