Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu, Rwanda Energy Group (REG), bwatangaje ko ubujura bwakorewe ku bikorwa remezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu aribyo byateje ibura ry’umuriro rya hato na hato.
Ku wa Mbere wa tariki ya 10 Werurwe 2025, no ku wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025, ibice bimwe na bimwe by’igihugu byahuye n’ikibazo cy’umuriro mu masaha y’umugoroba.
Ibyagize ingaruka mbi ku bakoresha uwo muriro mu bikorwa byabo birimo ubucuruzi n’ibindi bitandukanye.
Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), cyasohoye itangazo kuri uyu wa Kane kivuga ko ibura ry’uwo muriro cyagaragaye mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi, kubera hakoreshwa umurongo usangiye.
REG ivuga ko ibi bibazo byatewe n’ubujura bwakorewe ku bikokorwa remezo by’umuyoboro w’amashanyarazi uhuza ibyo bihugu.
Iti ” Ibi bibazo byatewe n’ubujura bwakorewe ku bikokorwa remezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uduhuza n’ibihugu duturanye, bigatuma habaho ikibazo cy’ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu karere u Rwanda ruherereyemo.”
Ubuyobozi bwa REG buvuga ko imirimo yo kubaka uwo muyoboro ikomeje, ko biteganyijwe ko izarangira tariki ya 17 Werurwe 2025.
Yavuze ko bakomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hakumirwe ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
- Advertisement -
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW
Leave a comment