Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo zitange ubutabera vuba kandi mu mucyo.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yakiraga indahiro y’Umunyamabanga mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,Col Pacifique Kayigamba Kabanda.
Umukuru w’igihugu yabanje gushima intambwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB,rugezeho mu kugenza ibyaha.
Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu hagenda hagaragara ibyaha bitandukanye birimo n’ibyambukiranya imipaka n’iby’ubukungu ,asaba ubufatanye mu kubirwanya.
Ati “Turagenda tubona imikoranire y’amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha, bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi.
Ikindi kandi ibyaha by’ubukungu bikomeje kwiyongera harimo uburiganya mu ishoramari ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo. Ibyo byose bigira ingaruka mbi ku baturage baba batabizi, bikabangamira imibereho yabo.”
Perezida wa Repubulika yasabye uru rwego gukoresha imbaraga mu gukora ubushakashi no gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bigenda bigaragara.
Ati “Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha, binyuze mu bushakashasti busesuye ku byaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi ndetse hasigaye hariho n’ubwenge buhangano. Ibi byose ni byo twakoresha mu kubaka ubushobozi bwacu.”
Umukuru w’igihugu yibukije ko uru rwego rw’Ubugenzacyaha, rukwiye gufatanya n’izindi ngo rutange ubutabera bwiza kandi bwihuse.
Yagize ati “Nagira ngo nongereho RIB igomba gukomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.”
Perezida Kagame yasabye abayobozi kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo, abibutsa ko bakwiye gushyira umuturage ku isonga.
Ati “Inshingano yacu ni ukugira ngo buri wese, buri muturage,abeho mu buzima bwe, yizeye ko arinzwe uko bikwiye .Ibindi bya buri munsi bikagenda uko byagakwiye kuba bigenda hatarimo kwihanganira amafuti nkayo ngayo.”
Col Pacifique Kayigamba Kabanda wahawe inshingano zo kuyobora RIB yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.
Asimbuye Col Ruhunga Jeannot wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.
UMUSEKE.RW