Abasore n’inkumi “bamburaga abantu babizeza akazi” RIB yabacakiye (VIDEO)

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bafungiye uburiganya bwa Miliyoni 70 Frw

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB, rwafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.

Iperereza kandi rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya.

Abatawe muri yombo  bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

RIB yibukije  abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.

VIDEO

RIB yibukije abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *