Ruhango: Hakozwe umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
: Hakozwe umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko abakekwaho ubujura bagera ku 28  batawe muri yombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Werurwe 2025 mu mu karere ka Ruhango  mu Mirenge ya Byimana, Mbuye na Kinazi mu tugari n’Imidugudu bitandukanye hakozwe Ibikorwa bya polisi byo gufata abakekwaho ubujura butandukanye aho mu Murenge wa Byimana hafatiwe abantu 10 barimo igitsina gabo n’ab’igitsina gore, mu Murenge wa Mbuye hafatiwe abantu batanu b’igitsina gabo naho mu Murenge wa Kinazi hafatirwa abantu 13 b’igitsina gabo .

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko aba bose bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byimana, Mbuye na Kinazi.

Ubujura bakekwaho  harimo kwamburira abantu mu nzira telefoni zigendanwa n’amasakoshi y’abadamu, gutobora amazu y’abaturage, harimo kandi n’ab’igitsina gore bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura aho bacumbikira abajura ndetse bakabika ibyo bibye.

Polisi ikomeza ivuga ko bigamije gukumira no kurwanya icyaha cy’ubujura kandi polisi ikemeza ko idashobora Kwihanganira ibyaha bibangamira umutuzo n’umudendezo by’abaturage ndetse n’izindi ngaruka mbi zitandukanye.

Polisi yashimiye abaturage bakomeje ubufatanye bwabo mu gutanga amakuru ku banyabyaha bagafatwa hakumirwa ndetse harwanywa ibyaha muri rusange.

Abarimo abagore bafashwe bakewkwaho ubujura 

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *