Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru muri Tanzania, Tanzania Premier League Board (TPLB), rwafashe icyemezo cyo gusubika umukino wagombaga guhuza Yanga SC na Simba SC kubera ibitaragenze neza mbere y’uko ukinwa.
Ni umukino byari biteganyijwe ko wagombaga gukinwa kuri uyu wa 8 Werurwe 2025 Saa Moya n’iminota 15 z’ijoro ku isaha ya Tanzania kuri Stade y’Igihugu yitiriwe ‘Benjamin Mkapa.’
Isubikwa ry’uyu mukino ufatwa nk’umunini kurusha indi muri shampiyona ya Tanzania y’Icyiciro cya mbere, ryaturutse kuri Simba SC yari yandikiye TPLB, iyimenyesha ko ititeguye gukina n’umukeba wa yo, bitewe n’uko yimwe uburenganzira bwa yo.
Uburenganzira iyi kipe ivuga yimwe, ni ubwo gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho. Mu Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi wa Simba SC, yavuze ko ku wa 7 Werurwe 2025, yagiye gukorera imyitozo kuri ‘Benjamin Mkapa’, ariko abashinzwe gucunga umutekano wa Stade, bakayibuza kugeza ubwo haje ababirukana bakanabakura hanze ya Stade aho yari yabaye yikinze.
Iyi kipe iyoborwa n’umuherwe uri mu bagwizatunga ku Mugabane wa Afurika, yanditse ivuga ko uretse kudakina uyu mukino, ahubwo yafashe icyemezo cyo kuva muri shampiyona kugeza igihe izahererwa icyo yise Ubutabera.
TPLB, yahise isohora Itangazo rivuga ko uyu mukino utakibaye wasubitswe, umunsi uzakinirwaho ukazamenyeshwa n’uru rwego.
UMUSEKE.RW