TdRwanda2025: Niyonkuru yahembwe nk’umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire

Nahom Araya w’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2025, Niyonkuru Samuel (Team Amani), wayoboye isiganwa igihe kinini, ahembwa na Ingufu Gin Ltd, naho Umufaransa Fabien Doubey yongera kwegukana umwambaro w’umuhondo.

Kuri uyu wa Gatandatu, Tour du Rwanda 2025 yakomeje ku munsi wayo wa karindwi, hakinwa agace ka gatandatu ka km 131,5, kavaga i Nyanza kerekeza Kigali (Canal Olympia).

Agace k’uyu munsi kahagurutse abakinnyi bagenda ibilometero bitatu bitabarwa. Bageze Ku kilometero cya 13, Umunya-Uganda Shafik Mugalu ukinira Java-InovoTec, asohotse mu gikundi agenda wenyine imbere.

Ku kilometero cya 13 abandi bakinnyi batandatu aribo Mugisha Moise, Uwiduhaye Mike, Munyaneza Didier (Rwanda), Nsengiyumya Shemu (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Team Amani) na Schutte wa Afuria y’Epfo nabo baje kujya imbere baramufata boyarana isiganwa.

Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec yatsindiye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe mu Rukingiro.

Aba bakinnyi barindwi bari bari imbere bakomeje gushyiramo intera y’iminota myinshi ndetse Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec, yongera kwegukana amanota y’Umusozi wa kabiri yatangiye i Gihanga.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda yaje kwegukana amanota ya Sprint yatangiwe ku Ruhuha naho Ryno Schutte wa Afurika y’Epfo yegukna amanota yo gutambika i Nyamata,

Isiganwa rigeze ku kilometero cya 114 Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Shafik Mugalu wa Java-InovoTec na Nsengiyumva Shemu basizwe n’abandi bakinnyi bari bayoboranye isiganwa.

Mu bilometero 5 bya nyuma Mugisha Moise wa Team Rwanda na Niyonkuru Samuel wa Team Amani bagiye imbere basiga Schutte wa Afuria y’Epfo bari bari kumwe.

Mugisha Moise yagiye imbere ubwo haburaga 2 gusa birangira Nahom Araya ukinira Eritrea amunyezeho ubwo bazamukaga ku i Rebero binarangira ariwe wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 23.

- Advertisement -

Abanyarwanda baje hafi ni Mugisha Moise wasoreje kumwanya wa 4 arushwa amasegonda 22 n’uwa Mbere na Masengesho Vainqueur waje kumwanya wa 10 arushwa amasegonda 38 n’uwa Mbere.

Umufaransa Fabien Doubey yahise asubirana umwambaro w’umuhondo wari ufitwe na mugenzi we, Joris Delbove, bakinana muri TotalEnergies

Abanyarwanda baza hafi ku rutonde rusange ni Masengesho Vainqueur uri kumwanya wa 7 aho arushwa amasegonda 51 n’uwa Mbere,Eric Manizabayo uri kumwanya wa 12 akaba arushwa umunota 1 n’amasegonda 23 ndetse na Mugisha Moise uri kumwanya wa 18 akaba arushwa iminota 8 n’amasegonda 41.

Tour du Rwanda ya 2025 izasozwa ku munsi wejo ku Cyumweru hakinwa agace ka Karindw kazasenguruka mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 74.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW