U Rwanda n’U Burundi mu nzira zo kuzahura umubano

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda n’U Burundi mu nzira zo kuzahura umubano

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangaje ko igihugu cye n’u Burundi biri “mu nzira yo kureka ubushyamirane no kumvikana”.

Ibihugu byombi bimaze igihe  umubano warajemo igitotsi ndetse bishinjanya ibintu bitandukanye.

Ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko “ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana mu bikorwa birimo kuba hagati y’abayobozi  b’ibi bihugu.”

Nduhungirehe yavuze ibi mu ngingo yagaragaje avuga ko igisubizo cya politike gishobora kuboneka ku makimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

U Burundi bushinja u Rwanda gukorana na RED-Tabara mu kugaba ibitero  muri icyo gihugu . Ibintu rwavuze ko ntaho bihuriye na byo.

U Rwanda narwo rushinja u Burundi gukorana na FDLR mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwo mu kwezi gushize  Perezida w’Uburundi, Ndayishimiye Evaliste, yahaga ibiribwa abaturage bo muri Komine Bugabira mu Ntara ya Kirundo, yahavugiye amagambo, asa nkashoza intambara.

Perezida Ndayishimiye yavugiye iri jambo hafi y’akarere ka Bugesera, agira ati ‘Kuva ku butegetsi bwa Cyami, u Rwanda ntirwigeze rubanesha.’

Ati ‘Ubu nti badushobora, hano murabizi mubibutse izina ryo mu Kirundo. Muzabibutse muti ‘Murabizi mu Kirundo aho byavuye,’ uti rero tuzareba neza.‘

- Advertisement -

Yakomeje agira ati ‘Noneho si mwe mwenyine (Kirundo), twese n’uw’i Nyanza-Lac hafi ya Tanzania ureba Kigoma azaba ari aha. Twese, Abarundi twese, ntituzemera gupfa nk’Abanye-Congo. Abagabo bakicwa nk’ihene uko nyine, ari abantu b’abagabo bakicwa bakanuye?’

Icyakora nubwo umwuka ari mubi hagati y’ibihugu byombi, kuwa 10 Werurwe uyu mwakaa, Intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by’umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.

Imwe mu ngingo  zaganiriyeho ni ukuba u Burundi bwafungura imipaka yabwo n’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *