U Rwanda rwategetse Ubwongereza kwishyura asaga Miliyari 89 Frw

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwategetese Ubwongereza kwishyura amapawundi miliyoni 50 kubwo kutubahiriza amasezerano yo kwakira abimukira

U Rwanda rwasabye u Bwongereza kwishyura Miliyoni 50 z’Amapawundi (abarirwa muri Miliyari zisaga 89 z’Amafaranga y’u Rwanda) nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.

U Bwongereza bwari bwarasabye u Rwanda ko rwareka kwishyuza ayo mafaranga, hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye.

Icyakora u Rwanda rwisubiyeho, nyuma y’uko u Bwongereza burufatiye ibihano kuko rwanze gukuraho ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze iminsi gihanganye n’umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Goma na Bukavu.

Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe ndetse mu bihe bitandukanye wakunze gusaba amahanga ko rwafatirwa ibihano

U Rwanda ruhakana gutera inkunga uyu mutwe rukavuga ko icyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

Ibindi byatumye u Rwanda rurekera aho kwirengagiza ibiri muri aya masezerano, ni amagambo mabi agamije gusebya u Rwanda aherutse gutangazwa na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 26 Gashyantare 2025.

Ikinyamakuru Telegraph gisubiramo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, cyagize giti “Turishyuza ayo mafaranga rero, kuko amasezerano ateganya ko Leta y’u Bwongereza igomba kuyishyura.”

Yolande avuga ko u Rwanda rwoherereje Ubwongereza impapuro z’amafaranga agomba kwishyurwa angana na miliyoni 50 z’amapawundi .

Yagize ati “Ubwongereza bwasabye u Rwanda kwirengangiza ayo mafaranga kuko rutohereje abimukira mu Rwanda. Ubu busabe bwari bushingiye kukwizerana kwari hagati y’ibihugu byombi, Ariko Ubwongereza ntabwo bwubahirije ibyo bwasabwe.”

- Advertisement -

Umubano w’uRwanda n’Ubwongereza wajemo agatotsi, ubwo iki gihugu gifashe uruhande ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubwongereza bwatangaje ko bufatira ibihano u Rwanda,rushinjwa gufasha umutwe wa M23 .

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *