Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres , yatangaje ko ashima ubuhuza bwa Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’ibiganiro bigamije amahoro byahuje abaperezida b’ibihugu by’uRwanda na DRCongo.
Emir wa Qatar kuwa 18 Werurwe 2025, I Doha muri Qatar , yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byabaye bigaruka ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRCongo no kureba uko imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya DCongo yahagarara.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres , yatangaje ko ari ingenzi ku kuba aba bayobozi bombi barahuye bakaganira.
António Guterres yakomoje ku kuba ari ngombwa ku kuba umwanzuro wafashwe mu nama yahuje imiryango ya SADCna EAC kuwa 8 Gashyanatre 2025, ujyanye no kuba impande zihanganye zahagarika imirwano.
Ubwo abakuru b’ibihugu by’uRwanda bahuraga ngo bakemure umwuka uhari n’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, hari hateganyijwe ibiganiro hagati ya AFC/ M23 na leta ya DRCongo ariko ntibyaba kuko bamwe mu bagize uyu mutwe bari bashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi.
Icyakora, Guverinoma ya Angola nk’umuhuza muri ibi biganiro, yatangaje ko iri gukora ibishoboka kugira ngo ihurize mu biganiro umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola nyuma y’aho ibyo biganiro bisubitswe, yatangaje ko “ mu bubasha bwayo nk’umuhuza, ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo iyi nama ibe vuba, ishimangira ko ibiganiro ari byo byonyine byazana amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.”
UMUSEKE.RW