Umunyarwanda yagizwe umuyobozi w’amashami ya UN muri Madagascar

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Anthony Ngororano

Umunyarwanda Anthony Ngororano wakoze imirimo itandukanye irimo kuba mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye no kuba Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Madagascar.

Itangazo ryahosowe na UN rivuga ko izo nshingano yazihawe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, aho yazitangiye ku itariki ya 1 Werurwe 2025, nyuma y’uko ubutegetsi bw’iki kirwa kiri mu nyanja y’u Buhinde bubyemeye.

Ngororano amaze imyaka irenga 20 mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye no mu rwego rw’abikorera.

Uyu yigeze kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) muri Kenya. Mbere yaho, yabaye Intumwa ya UNDP muri Mauritania.

Mbere yo gukorera muri Mauritania, yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Akanama k’Inama y’Ubutegetsi mu Biro by’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Abaturage (UNFPA) i New York.

Yanakoze muri Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women), aho yabaye uhagarariye iri shami muri Haiti.

Yigeze gukora kandi nk’Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Ngororano afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Iterambere ry’Ubukungu mu Mibanire Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya East Anglia na Kaminuza ya Sussex zo mu Bwongereza.

Afite kandi impamyabumenyi mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh muri Scotland.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *