Urukiko rwagize umwere uwari ukurikiranyweho kwica Umunyerondo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko rwagize umwere uwari ukurikiranyweho kwica Umunyerondo

Abagabo batatu baregwa gufatanya bakica umunyerondo wari mu kazi bo mu karere ka Nyaruguru umwe yagizwe umwere abandi babiri bagabanyirizwa igihano.

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwagize umwere umugabo witwa Muhire Jean Damascene abandi babiri aribo Eric Nsanzimfura na Misago Gasore bo bakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Bose baburanaga ubujurire ku gihano bari barakatiwe cy’igifungo cya burundu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Bose baregwa kwica umunyerondo witwa Nyabyenda wari mu kazi mu Mudugudu w’Akabacuzi mu kagari ka Rusenge mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru.

Urukiko kugira umwere Jean Damascene Muhire rwashingiye ko mu rubanza rw’ubujurire hari inyandiko yagaragaje yanditswe n’umujyanama w’ubuzima ko Muhire yari arwaje umwana we atari kubona uko ajya mu bwicanyi.

Jean Damascene kandi yari afite urupapuro rwasinyweho na gitifu w’Akagari ko yari asanzwe yitwara neza nta  myitwarire mibi azwiho.

Naho Misago Gasore na Eric Nsanzimfura urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso byagaragajwe bivuguruza ibyo ubushinjacyaha cyakora Urukiko rushingiye ko aba bose ari ubwa mbere bari bakurikiranweho n’inkiko ndetse nta n’ikigaragaza ko aba bari basanganwe imyitwarire mibi maze bagabanyirizwa igihano bakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko aba bagiye kwiba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, amashoka, n’ibindi maze babona uriya munyerondo baramwica bamukubise biriya bikoresho bari bitwaje.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyo baregwa bavuga ko batishe nyakwigendera Nyabyenda.

- Advertisement -

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE avuga ko bariya Eric Nsanzimfura na Misago Gasore bo batanyuzwe n’icyemezo bakatiwe cyo kubafunga bityo bagomba guhita bajuririra igihano bahawe.

Uko ari batatu batawe muri yombi mu mwaka wa 2019.

Jean Damascene Muhire we yahise afungurwa urukiko rugitangaza icyemezo. Ni mu gihe bagenzi be bo bakomeje gufungirwa mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *