Uzafatanwa ishashi mu Burundi azayihekenya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, avuga ko umuntu uzafatwa afite amashashi azajya yicara hasi akayahekenye kugeza ayamize.

Mu 2018, leta y’u Burundi yasohoye itegeko ribuza ikoreshwa ry’amashashi atabora mu gihugu, itanga amezi 18 yo kurishyira mu bikorwa no kugabanya ikoreshwa ry’ayo mashashi.

Ku wa 22 Kamena 2019, Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije yanzuye ko bibujijwe kwinjiza no gukoresha amashashi atabora mu Burundi, kandi uzabirengaho azahanwa.

Kuva icyo gihe, amashashi atabora aracyakoreshwa cyane kandi ni menshi ku isoko, mu mihanda, aho iyo umuyaga uje, usanga yuzuye mu kirere.

Ayo mashashi yinjizwa mu Burundi hakoreshejwe amayeri ahambaye, bigizwemo uruhare na bamwe mu bategetsi bayasoromamo agatubutse.

Daniel Gélase Ndabirabe, ubwo yari mu Nteko Ishingamategeko, yavuze ko nta mpamvu yo gufunga ufatanywe ayo mashashi, ko akwiriye kuyahekenya akayamira.

Yagize ati: “Ufatanywe amashashi atatu cyangwa atanu, nta mpamvu yo kumufunga. Mumuhe ayihekenye yose, niyuzura inda, bizatuma n’abandi batinya.”

Uyu mutegetsi, ukunze gushinjwa kuvuga ibimuje mu kanwa nta gushungura, yavuze ko kabone n’iyo yaba umufuka wuzuye, umucuruzi uzayafatanwa azajya ayahekenya cyangwa akayamira bunguri.

Ati: “Nimufata nka batatu cyangwa batanu bakazimira hanyuma bakarwara mu nda, bazabwira abandi ko bikomeye.”

- Advertisement -

Evariste Ndayishimiye, perezida w’u Burundi, aherutse gutangiza urugamba rwo gutoragura amashashi mu mujyi wa Bujumbura, ariko ntirwamaze kabiri.

Abaturage mu Burundi bavuga ko ubundi buryo bwo gutwaramo butangiza ibidukikije buvugwa budahagije mu gihugu.

Perezida Ndayishimiye atoragura amashashi i Bujumbura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *