Visi Perezida wa Sudani y’Epfo arafunze

Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Riek Machar arafunze nkuko byemejwe n’umuvugizi w’ishyaka rye.

Pal Mai Deng, umuvugizi w’ishyaka SPLM-IO rya Riek Machar, yasubiwemo n’ibinyamakuru byo muri Sudani y’Epfo avuga ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Gufungwa kwe kwaba gusobanuye kurushaho kumera nabi kw’amakimbirane amaze iminsi muri iki gihugu hagati ya Perezida Salva Kiir n’uruhande rutavuga rumwe na we.

Ubutumwa bw’amahoro bwa ONU muri Sudani y’Epfo buzwi nka UNMISS buraburira ko iki gihugu gishobora gusubira mu ntambara nyuma y’amakuru ko visi perezida w’iki gihugu Riek Machar yatawe muri yombi.

Ku makuru y’ifungwa rya Visi Perezida Riek Machar, UNMISS yavuze ko abategetsi b’iki gihugu “begereye cyane kwinjira mu ntambara yeruye cyangwa kugarura igihugu mu mahoro na demokarasi”, basabye “impande zose kwifata no gushyigikira amasezerano y’amahoro” yemeranyijwe mu 2018

UNMISS ivuga ko niba ibi bidakozwe iki gihugu “gishobora gusubira mu ntambara” itazasenya gusa Sudani y’Epfo ahubwo izagira n’ingaruka ku karere kose nk’uko ubwo butumwa bwa ONU bubivuga.

Hagati aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zahise zisaba ko ahita arekurwa mu maguru mashya.

Iki gihugu cyageze ku masezerano y’amahoro no gusangira ubutegetsi mu 2018 yarangije imyaka itanu y’intambara yiciwemo abantu hafi 400,000 hagati y’uruhande rwa Perezida Salva Kiir na Riek Machar.

Gusa umubano n’imikoranire hagati y’aba bombi yakomeje kubamo ibibazo, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka byarushijeho kuzamba.

Mu kwezi gushize, Perezida Salva Kiir yirukanye kandi ahita asimbuza ba visi perezida babiri hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu (National Security Service) bari ku ruhande rwa Riek Machar.

Mu byumweru bicye bishize habaye imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba bisanzwe bizwi ko ziri ku ruhande rwa Machar mu mujyi wa Nassir mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo.

Ubushyamirane i Juba ku murwa mukuru bwafashe indi ntera ubwo muri uku kwezi bamwe mu baminisitiri n’abakuru mu gisirikare bo ku ruhande rwa Machar batabwaga muri yombi.

Amakuru atandukanye avuga ko Salva Kiir afite impungenge ko mukeba we Riek Machar yaba ashaka kumuhirika ku butegetsi.

UMUSEKE.RW