Wazalendo bakozanyijeho na AFC/M23 i Bukavu

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Bukavu, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, M23 yakozanyijeho n’imitwe ya Wazalendo.

Amakuru avuga ko byabereye mu gace ka Karhale/Camp TV muri Komini ya Kadutu i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni ukurasana kwashojwe n’imitwe ya Wazalendo bamanutse mu misozi ikikije Bukavu, aho bamaze iminsi bihishe.

Wazalendo yari igamije gutera ubwoba, kwica, gusahura abaturage no kwihimura kuri bamwe bavugwaho gushyigikira M23.

UMUSEKE wamenye ko byamaze igihe gito, kuko abarwanyi ba M23 batabaye, abo ba Wazalendo biruka basubira mu misozi ikikije Bukavu.

AFC/M23 irinze umujyi wa Bukavu umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ntacyo iravuga kuri ibi bitero bya Wazalendo.

Gusa akenshi amatangazo yayo akunze kuvuga aho amasasu aturuka ahungabanya abaturage, bivuze ko abarwanyi ba M23 bakurikira aho abo ba Wazalendo baturutse.

Amakuru avuga ko Wazalendo iri gukora ibikorwa byo gicengezi, imaze iminsi itavugarumwe n’ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.

Barapfa ko FARDC yahunze urugamba ku buryo ubu hari intwaro za Leta zigenzurwa n’iyi mitwe yitwaje yibumbiye mu ihuriro rya VDP (Les Volontaires pour la Défense de la Patrie).

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa 3 Werurwe, Wazalendo ifatanyije na FARDC n’Ingabo z’Abarundi bagabye ibitero ku Banyamulenge i Magaja, Bikirikiri, Kabara na Hanzi mu gace ka Bibokoboko mu karere ka Fizi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW