Ubwo habaga umugoroba wo kugaruka ku buzima bwa Nyakwigendera, Jean Lambert Gatare wabaye umunyamakuru mwiza mu myaka yose yamaze muri uyu mwuga, hatanzwe ubuhamya bugaragaza ko benshi bamukuyeho ubumenyi bwabafashije kuba abo bari bo kugeza ubu mu mwuga w’Itangazamakuru.
Ku wa 27 Werurwe 2025, ni bwo habaye umugoroba wo kugaruka ku buzima bw’Umunyamakuru uherutse kwitaba Imana, Jean Lambert Gatare. Ni umuhango warimo abantu b’ingeri zitandukanye, yaba abakoranye nawe, abamufataga nk’ikitegererezo, abakunzi ba siporo muri rusange, abo mu muryango we n’abandi.
Ubwo hagarukwaga ku byamuranze mbere y’uko yitaba Imana, abanyamakuru batandukanye, bagarutse ku mutima mwiza uyu mugabo yari afite wo gufasha abakiri bato mu mwuga w’itangazamakuru ariko kandi abatanze ubuhamya, bahurije ku kuba Gatare ari umuntu washyize itafari ku Iterambere ry’Itangazamakuru ry’u Rwanda.
Jean Lambert yatangiye uyu mwuga mu mpera za 1994, ndetse imyaka yose yarimazemo, yaranzwe n’ubuhanga buhambaye ndetse aba icyitegererezo cya benshi, yaba abo bakoranye, abamwumvaga n’abatangiye umwuga nyuma ye, bose bahuriza ku kuba yari umunyamakuru w’umuhanga, bigoye kubona icyo wamunenga.
Umunyamakuru wa Kiss FM, Niyongira Antoinette, uri mu bo Nyakwigendera yahaye amahirwe nyuma yo kumubonamo, yamushimiye imbere y’imbaga uko yafashijwe gutera imbere mu mwuga ndetse yemeza ko uko ari ubu byagizwemo uruhare rukomeye na we.
Ati “Gatare twahuye ndi umwana muto, umwana ufite inzozi, intumbero z’ejo hazaza ariko ubura uwamufungurira umuryango ngo abashe kuzigeraho. Duhura yabonye ubwo bushobozi bwari muri njye, angirira icyizere, amfungurira umuryango wo gutangira itangazamakuru.”
Yongeyeho ati “Yari umubyeyi wacu, yarebaga kure akavuga ngo uyu mwana ndabona yabishobora, kandi akakubwira n’ibyo wowe udakeka ko wageraho. Muvuze mu ijambo rimwe ni imfura, navuga ko yakoze ibyo yagombaga gukora nubwo agiye tukimukeneye.”
Undi wunze mu rya Niyongira ariko nawe wakoze igihe kinini Itangazamakuru ubwo yakoreraga igitangazamakuru cy’igihugu ndetse akaba yaranakoranye na Jean Lambert Gatare, Tidjara Kabendera, yagaragaje ko nyakwigendera yagize uruhare runini mu kumutinyura no gutuma agera kuri Radio Rwanda ubwo yari avuye kwiga i Arusha muri Tanzania.
Umwe mu bari inshuti z’adasohoka akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Justin, uri mu bakoranye igihe kinini na Nyakwigendera aho bakunze gukorana cyane mu matangazo yamamaza, yemeje ko yari umuntu udasanzwe kandi urangwa no kudacika intege.
Mugabo yakomeje avuga ko gukorana na Jean Lambert Gatare mu birebana no kwamamaza byatumye bahindura umuvuno w’uko byakorwaga kandi abantu bakabikunda.
Ati “Byinshi byatubabazaga icyo gihe twaje kubihindura tubihuzamo no kujya twisekera tugatera urwenya, ari naho havuye kujya dukora amatangazo yo kwamamaza ahindura abantu ariko akanabarangaza.”
Yongeyeho ati “Ibyo twakoze icyo gihe ni byo bitanga igisobanuro, kuko haba ku gitangazamakuru cya Leta, haba no ku cyo twashinze dufatanyije ni cyo gisobanuro. Isango Star ntabwo yubatswe na njye na we gusa harimo n’abandi banyamakuru ariko muri bo Gatare yabaye inkingi ya mwamba, mu kubaka ibiganiro, gutanga ibitekerezo mu kuzakora itangazamukuru rizajya imbere kandi rizubaka abantu.”
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko Gatare ari umuntu wagombaga kwiyambazwa ku muntu ushaka kumenya ibirebana n’itangazamakuru kandi ko yagombaga kuboneka kugira ngo abere abandi urugero rwiza.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, wakoranye na Gatare muri za 2011, yavuze uburyo Nyakwigendera yamubonyemo ubuhanga kandi yari akiri muto ndetse akamubwira ko nakomezanya umwete yamubonanye, azavamo umuntu ukomeye.
Urukundo yakundaga Igihugu rwatumye asezera akazi kamuhembaga umushahara utubutse!
Jules Ndamage wakoranye igihe kinini na Jean Lambert Gatare, yagaragaje ko gukunda igihugu cyane kwa Nyakwigendera, byatumye areka akazi ko gukorera igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, cyamuhembaga neza agahitamo kwinjira mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Orinfor, kubera ko yabangamirwaga no gukora mu Kigo kivuga nabi u Rwanda.
Ati “Hari nko mu 1999 ubwo yakoreraga igitangazamakuru cya BBC ariko icyo gihe cyagiraga ubushotoranyi cyane kuri politiki y’u Rwanda. Gatare yatweretse ko ari umuntu ukunda igihugu icyo gihe, abanyamakuru bakoraga kuri BBC na RFI bajyaga bahembwa amafaranga menshi. Icyo gihe ariko we yaravugaga ngo njyewe numva ntatewe ishema no gukorana na radio isa naho itumva politiki y’igihugu cyacu.”
Uwayo Divin uyobora Radio Rwanda n’izindi Radio zishamikiye kuri RBA, yashimye umusanzu Gatare yatanze ku iterambere ry’iyo radio n’itangazamakuru muri rusange.
Ati “Umurage we yawusigiye abo bakoranye n’abandi bagiye bashinga ikirenge aho yagendaga ashingura barimo nanjye ubwanjye. Kuri njyewe mufata nk’umwarimu wigishije abatari bake itangazamakuru. Yabaye umwarimu mwiza w’itangazamakuru bitamusabye gufata ikaramu cyangwa ingwa ngo atange amasomo mu buryo busanzwe, yaratwigishije mu bijyanye n’umwuga kubera kumwumva no gukurikira ibyo yakoraga.”
Uretse ubuhamya bwatanzwe n’abanyamakuru, n’abandi babanye na Jean Lambert mu buzima busanzwe, bavuze uko yari umuntu usabana na bose, akaba umunyamahoro kuri buri umwe.
UMUSEKE.RW