Bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, biharaje ingeso mbi yo kuza bafite imvune ariko bagahisha imvune.
Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, bakomeje kwibaza icyateye mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, gituma bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bahamagarwa mu mwiherero utegura imikino itandukanye, bahisha imvune.
Ku ikubitiro, Mu Ugushyingo 2024, Rwatubyaye Abdoul ntiyakoze imyitozo ya nyuma yateguraga umukino wa Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.
Muri Kamena 2024, na bwo uyu myugariro ntiyajyanye na bagenzi be muri Côte d’Ivoire bari bagiye gukina na Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu minsi ishize kandi na bwo, umunyezamu, Buhake Clèment na myugariro, Byiringiro Gilbert, bivugwa ko bakuwe mu bakinnyi biteguraga Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kubera imvune bahise ubwo bahamagarwaga.
Gusa zimwe mu mpamvu zatuma abakinnyi bahisha imvune ngo bakunde bahamagarwe mu ikipe y’Igihugu, harimo n’ishema ryo kwambara uwo mwambaro.
UMUSEKE.RW
Inkuru ntiyuzuye. Haraburamo details nyinshi. Ese byamenyekanye gute kobavunitse niba barazihishe? Ese mbere yoguhamagarwa ntibaganirizwa? Team Manager Kamanzi uzamwegere umubaza. Uduhaye ibivugwa ariko nka senior reporter (umaze kuba ubukombe) wagombye kuba ufise” amakuru dukesha” cg twavuganye na”
Hano uradutuburiye rwose kandi uri senior muri ibibintu
Aduhaye amakuru y’ibinyoma wagirango niwe muganga wabapimye