Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
 Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), mu Bubiligi, yatangaje ko Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bifatanyije n’abandi bose ku Isi kwibuka  ku nshuro ya 31 Jenoside  yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabaye mu mijyi itandukanye yo muri icyo gihugu uretse abo muri Liège na  Brugge .

Brigitte ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu umaze imyaka 10  aba mu Bubiligi , avuga ko ibikorwa by’iterambere byatumye akira ibikomere yasigiwe na Jenoside.

Ati “Iwacu mu rugo  twari 11, barabishe bose, banyiciye basaza banjye batandatu, bica ababyeyi banjye bose, bica n’abandi baba mu rugo,  urumva ko nanjye narokotse .”

Akomeza agira ati “Namaze imyaka ntabaho kubera agahinda, ariko nabonye ko umuti wo kurwanya abatumariye abacu ari kujya gukora, tugateza imbere igihugu cyacu, tugateza imbere n’abandi basigaye. Reba ukuntu igihugu cyacu kimeze nuko twahisemwo gukora, tukanga  urwango.”

Perezida wa IBUKA mu Bubiligi, Twagira Mutabazi Eugene, yatangaje ko mu Buruseri (Bruxelles), barebye firime mbarankuru y’amateka ya Jenoside ndetse banakora urugendo rujya ku nzu y’Ubucamanza mu Buruseri.

Yavuze ko muri uwo mujyi, iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi muri uwo mujyi ndetse n’abashinzwe inzego z’umutekano barimo na Polisi.

Mutabazi avuga ku mijyi itifatanyije n’Abanyarwanda, yavuze ko Liège na  Brugge ari yo ititabiriye ibikorwa byo kwibuka  ariko bizeye ko bazisubiraho.

AtiAho bitagenze neza ni mu Mujyi wa Liège na  Brugge , abo bavuze ko badashaka kwifatanya natwe , ku mpamvu zabo, Liège cyane cyane bavuga ko byatera imvururu .Ariko ntabwo biduteye ubwoba. Mu butumwa twatanze, twasabye ko bazisubiraho, ariko nubwo badashaka kwifatanya natwe , tuzabikora, ntabwo bazatubuza.”

Brigitte ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi