Intumwa z’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya DRCongo, zigiye guhurira mu biganiro n’abahagarariye leta ya Congo i Doha muri Qatar.
Ni ibiganiro biteganyijwe kuba kuwa 9 Mata 2025, mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo nkuko ikinyamakuru Nation kivuga ko gifite amakuru gikesha impande zombi kibitangaza.
Kuwa 28 Werurwe uyu mwaka abahagarariye ihuriro AFC/M23 nabwo bagiye i Doha muri Qatar, kuganira na Emir wa Qatar Sheik Tamim Bin Hamad Al Than.
Icyakora ntabwo hagiye hanze icyavugiwe muri ibyo biganiro.
Icyo gihe AFC/M23 yari ihagarariwe Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare , Colonel Nzenze Imani .
Ku wa 18 Werurwe, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thania, yahurije hamwe Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazuba bwa Congo.
Igihugu cya Qatar gikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’intambara, humvwa impande zombi zihanganye.
Leta ya Congo iracyatsimbaraye ku birego byayo ku Rwanda, ivuga ko rufasha umutwe wa M23 wabambuye ibice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Umutwe wa M23 uherutse kwemeranya n’ingabo za SAMDRC kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubona ko izi ngabo zitagishoboye gutsinda urugamba.
UMUSEKE.RW