AFC/M23 yahanganye n’umutwe wa Wazalendo mu mujyi wa Goma

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’ihuriro Alliance Fleuve Congo bwamenyesheje abaturage ko bagomba gutuza nyuma y’imirwano yabereye mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Abatuye Goma bumvise urusaku rw’amasasu mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Mata, 2025 imirwano ikaba yamaze isaha, aho imbunda nini n’intoya zimvukanye.

Amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza zimwe mu nzu zatobowe n’amasasu, ibirahuri by’amadirishya byamenetse n’ibindi bigaragaza ko habayeho umwanya munini wo kurasana.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana imibare y’abo iyi mirwano yishe kuri buri ruhande, cyakora hari abo uruhande rwa M23/AFC rugaragaza ko bafatiwe mu mirwano ndetse hari abahaguye mu rubyiruko rwa Wazalendo rugishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23 Lt.Col Willy Ngoma avuga ko babashije kuburizamo igitero cya Wazalendo. Yanagaragaye mu mashusho aganira n’abaturage bari mu mirimo yabo.

Yanditse kuri X yahoze ari Twitter ati “Nyuma yo gushotorwa n’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR, WAZALENDO…) mu duce twa Goma no mu nkengero, ubu byasubiye mu buryo, umutuzo wagarutse. Intare zihora ziteguye. Umutekano w’abaturage no kubarinda ni byo dushyira imbere.”

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho na M23/AFC na bwo bwemeje iki gitero busaba abaturage gutuza.

Nta mutwe wa Wazalendo urigamba ko wagabye iki gitero, cyakora hari abagiye bumvikana ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bafashe ibikoresho babyambuye M23/AFC.

Amasasu menshi yaraye avugiye mu duce twa Goma nka Quartiers lac Vert, na Kyeshero yatangiye kumvikana ahagana saa yine z’ijoro (22h 00).

Musanga Bahati Erasto, Guverineri wa Kivu ya Ruguru washyizweho na AFC/M23 yagize ati “Turasaba abaturage gutuza, ntimugire impungenge ingabo zanyu ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) yirukanye abanzi bashatse guhungabanya umutekano mu gihe cy’isaha imwe nijoro.”

Yakomeje asaba abaturage kwizera ko izo ngabo zizabaha amahoro n’umutekano.

Nyuma y’iyo mirwano ubuzima bwakomeje, ndetse i Goma habaye umuganda uzwi ku izina rya Salongo. Amakuru avuga ko M23/AFC yakajije umutekano mu duce dutandukanye rwa Goma nk’ahitwa Ndosho na Mugunga.

UMUSEKE.RW