Umunya-Uganda, Allan Okello ukinira Vipers SC, wifuzwa na APR FC, ashobora kwerekeza muri Royal Antwerp yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Okello ukina mu gice cy’ubusatirizi, ni umwe mu beza ikipe ya Vipers SC igenderaho, cyane ko ari we umaze kuyitsindira ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 (14).
Uretse ibitego yatsinze muri uyu mwaka w’imikino kandi, yanatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego muri shampiyona.
Uyu musore unakinira ikipe y’Igihugu ya Uganda, aranifuzwa na Azam FC yo muri Tanzania yifuza kumusimbuza Djibril Sillah.
UMUSEKE.RW