Nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, APR FC na Rayon Sports, zizahurira ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo habaye imikino ibiri yo kwishyura ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, yabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Ibifashijwemo na Biramahire Abeddy wayitsindiye igitego ku munota wa 73, Rayon Sports yasezereye Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu gihe APR FC yo yafashijwe na Djibril Quattara wayitsindiye igitego ku munota wa 25, na yo isezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Aba bakeba bombi, ni bo bazahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuzakinwa ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2024 kuri Stade Amahoro.
Ibi birahita bisobanura ko ku kigero cya 90%, aya makipe ari yo afite amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika mu mwaka utaha, cyane ko zinakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona.
Izi zombi, nta n’imwe yahageze umwaka ushize, aho Gikundiro yari yasezerewe na Bugesera FC mu gihe ikipe y’Ingabo yo yasezerewe na Police FC.








UMUSEKE.RW