Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka31

NDEKEZI Johnson
Yanditswe na NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Ikipe ya Arsenal FC yafashe mu mugongo Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa batanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije iki gikorwa kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane za Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Arsenal FC iri mu makipe yifatanyije n’u Rwanda, aho mu butumwa yashyize kuri X yamenyesheje amahanga icyo Kwibuka bisobanuye.

Iyi kipe yavuze ko “Uyu munsi twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yakoranywe ubukana budasanzwe kuko mu mezi atatu gusa yamaze, Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kwicwa.

Ni yo mpamvu ibikorwa byo kwibuka bimara iminsi 100 nk’ikimenyetso cy’igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ikorwa ikaza guhagarikwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi

Ku munsi Mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hazirikanwa ubugome yakoranywe ndetse n’ingaruka zayo ku Banyarwanda n’Isi muri rusange.

Iyi tariki ni umwanzuro Inteko Rusange ya Loni, yafashe mu 2003, aho guhera muri uwo mwaka, Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Arsenal Fc yafashe mu mugongo u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *