Bamwe mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barasaba ko amazina y’abana babo b’ahahuingu biciwe i Nyarubaka ashyirwa ku Rwibutso.
Babivuze ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aba babyeyi bavuze ko ubwicanyi bw’agashinyaguro bwakorewe abana babo b’abahungu, amazina yabo akwiriye gushyirwa ku Rwibutso rw’amateka ya Jenoside yo muri uyu Murenge.
Aba babyeyi bavuga ko muri Jenoside Interahamwe zabiciye abo mu Miryango yabo bageze ku bana b’abahungu babashyingura ari bazima.
Mukandebe Laurence avuga ko iyo baje Kwibuka ababo bazize Jenoside bahagera ntibabone amazina y’abahungu babo bahiciwe.
Akavuga ko mu bahungu barenga 100 biciwe i Nyarubaka nta zina na rimwe babona ku Rwibutso.
Ati:”Turasaba ko amazina y’abana bacu b’abahungu yandikwa ku Rwibutso kuko bose bishwe bafite amazina azwi”.
Uyu mubyeyi avuga ko imfura ye bayishe kuwa Gatandatu, Se bamwica kuwa 5 ariko hakaba nta zina rye ryanditswe ku Rwibutso.
Ati:”Hari bamwe bahafite imibiri y’abana babo babiri cyangwa batatu ariko nta mazina y’abo bibuka ari ku Rwibutso’’.
Mukabagire Claudette avuga ko Ubuyobozi buramutse bwumvise ubusabe bwabo bwagombye gushyira ayo mazina ku Rwibutso kugira ngo umwaka utaha wa 2026 bazaze Kwibuka bayahasanga.
Ati:”Twifuza ko amazina yabo atibagirana kandi iki cyifuzo tugihuriyeho na bagenzi bacu benshi”.
Avuga ko Interahamwe zategekaga ababyeyi babo bana kubashyira mu cyobo rusange abana bagatakambira ababyeyi ko barimo kubatokoza kandi babihatiwe n’abicanyi.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel avuga ko ubuhamya bw’aba babyeyi busharira iyo ubwumvise.
Akavuga ko abarokotse Jenoside kuri ubu bakwiriye guhumurizwa n’Ubuyobozi bwiza buhari ko kandi nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda.
Uyu Muyobozi avuga ko kwandika amazina y’abana b’abahungu biciwe i Nyarubaka bitazananirana kubera ko ikimenyetso gihari ndetse hakiri bamwe mu babyeyi babo babashije kurokoka bazafatanya nabo gushyira ayo mazina ku Rwibutso.
Ati:” Icyari gikomeye cyarakozwe aha hantu abana b’abahungu biciwe hari umwihariko kandi tuzubahiriza iki cyifuzo cy’ababyeyi”
Biteganyijwe ko igikorwa cyo Kwibuka abana n’abagore biciwe mu Murenge wa Nyarubaka kizaba Taliki ya 18 Gicurasi 2025.
Muri uyu muhango wo Kwibuka benshi mu barokotse Jenoside batuye muri uyu Murenge n’abahakomoka batuye mu bindi bice by’Igihugu bari bitabiriye Umuhango wo Kwibuka ababo.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/ Ruhango