Mu rwego rwo kurwanya inzoka zo mu munda n’indwara ya bilariziyoze, abahinga mu bishanga byo mu Karere ka Bugesera basabwe kwigengesera, birinda kwituma ku gasozi no gukwirakwiza umwanda wo mu musarane ukoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire.
Babisabwe mu bukangurambaga bwatangirijwe mu gishanga cya Gashora ku nsangamatsiko igira iti ‘Twese hamwe tujyanemo mu kurandura inzoka zo mu munda na bilariziyoze’.
Abahinzi basobanuriwe ko bilariziyoze ari imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda, yica kandi ikanatera ukugwingira kw’abana.
Mukandema Bonifirida, umuhinzi w’umuceri muri iki gishanga, avuga ko kubera ko nta bwiherero, usanga abashaka kwituma no kwihagarika bareba aho bihengeka.
Ati “N’ubwo twanywa ibinini by’inzoka tukanywa amazi meza, tukituma mu gishanga, imyanda igakwira hose, ibyago byo kwandura biriyongera.”
Ntawangundi Daniel we avuga ko abahinga mu bishanga bafite ibyago byinshi byo kwandura inzoka zo mu nda na Bilariziyoze, agasaba ko bahabwa ibikoresho by’ubwirinzi nka bote n’uturindantoki byabugenewe.
Ati: “Iyo urebye amazi dukoresha mu kuhira imyaka n’uburyo duhingamo, usanga nta ho twapfa guhungira izi nzoka. Turasaba ko twafashwa guhabwa ibikoresho byabugenewe cyangwa aho twabigurira.”
Eric Niyongira, umukozi w’Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta (Rwanda NGOs), yavuze ko abahinzi benshi badafite amakuru ku ndwara ziri mu zihangayikishije igihugu, zirimo inzoka zo mu nda na bilariziyoze.
Ati “Nko muri iki gishanga hakoreramo abaturage benshi batandukanye, usanga hari bimwe mu bikorwa bakora bitubahiriza amabwiriza y’isuku n’isukura, aribyo bibongerera ibyago.”
Yibukije abahinga mu bishanga byo mu Karere ka Bugesera ko begura isuka ari uko bafite ubuzima bwiza, abasaba guhindura imyumvire kuri izi ndwara, bagaharanira isuku aho bakorera n’aho batuye.
Kemirembe Ruth, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Bugesera, yasabye abaturage kwambara inkweto buri gihe, by’umwihariko mu gihe bari mu mirimo y’ubuhinzi n’uburobyi, ndetse no gukomeza kugira isuku no kwivuza hakiri kare.
Ati: “Iyo bititaweho, ubuzima buhora butameze neza bitewe no gukoresha amazi mabi, bigatuma umusaruro bakura hano utabateza imbere, ahubwo ugashirira mu kwivuza.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko u Rwanda rwiyemeje kurandura indwara zititaweho uko bikwiye, zirimo inzoka zo mu nda na Bilariziyoze, bitarenze umwaka wa 2030.



UMUSEKE.RW i Bugesera