Bugesera FC yemeje ko yatandukanye n’abatoza bayo

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru wa yo ndetse n’umwungiriza we.

Ku wa 21 Mata 2025, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Haringingo Francis na Nduwimana Pablo wari umwungiriza we muri Bugesera FC, bamaze gusezera muri iyi kipe.

Ni nyuma y’uko aba bombi bari bayijemo mu mpera za shampiyona y’umwaka ushize na bwo yari iri mu zendaga kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Haringingo Francis n’umwungiriza we, Pablo, bahisemo kuyisezera nyuma y’uko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bubicishije kuri X, bwemeje ko aba bombi batandukanye n’ikipe nyuma y’uko babyifuje.

Ubuyobozi byakomeje buvuga ko inshingano zo kuyitoza by’agateganyo, zasigaranywe na Peter Otema na Ndayishimiye Eric mu gihe hagishakwa undi mutoza uzatoza imikino isigaye.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, ni umwaka wa Gatatu wikurikiranya yisanga iri mu makipe arwanira kutamanuka.

Bugesera FC yemeje ko yatandukanye n’abatoza ba yo
Peter Otema (uri iburyo), yasigaranye inshingano
Yongeye kwisanga mu zirwanira kutamanuka
Bakame azaba afatanya na Peter Otema gutoza ikipe by’agateganyo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • Abâtoza 16 Bamaze kugenda Gahigi Akaba ariwe usigaye reka .Près reka uzayimamure nubundi ibibazo 100% bikuvaho yimanure mucya ka 2 ibibuga byarabuze kgl tuze kwitoreza BUGESERA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *