Chryso Ndasingwa witegura gutaramira Abanyarwanda kuri Pasika mu gitaramo ‘Easter Experience’, we n’abaramyi bazafatanya bateguje abantu kuzabaha ibyishimo bisendereye mu gitaramo kizaba kigamije kwishimira izuka rya Yesu Kristo.
Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025, kikazabera i Rusororo kuri Intare Conference Arena.
Chryso Ndasingwa, ugiye gukora igitaramo bwa mbere kuri Pasika, avuga ko abazakitabira bazagira ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi umaze kugwiza igikundiro mu Rwanda no hanze yarwo, muri ‘Easter Experience Concert’ azafatanya n’abandi baramyi barimo Papi Clever & Dorcas, True Promises na Arsene Tuyi.
Agira ati, “Pasika ni ikintu gikomeye ku bizera; urupfu n’izuka bya Yesu Kristo birenze kuba igitaramo, ahubwo ni ikintu cyahinduye ubuzima bwacu nk’abizera. Ikindi, ireba n’abatizera kuko kuzuka bivuze ibintu bikomeye cyane.”
Yongeraho ko, “Tuzaba turimo turizihiza icyo kuzuka kwa Yesu Kristo byatugize byo. Mu guhimbaza, mu kuramya, mu guhamya, no mu ijambo ry’Imana, rero abantu bose baratumiwe mu ngeri zitandukanye.”
Chryso Ndasingwa uheruka gukorera igitaramo muri BK Arena ikuzura, yasabye abantu kuzamwitaba mu Intare Arena i Rusororo.
Ati “Mbonereho no gukangurira abantu kuzahagera kare, kugira ngo tuzatahe kare. Tuzaze kare, saa munani imiryango izaba ifunguye, saa kumi dutangire.”
Papi Clever uririmbana n’umufasha we Dorcas, avuga ko kuzafatanya na Chryso Ndasingwa muri iki gitaramo ari umugisha kuko amufata nk’umuvandimwe we.
Ati “Yaradutumiye mu gitaramo cyabaye ubushize, ‘Wahozeho,’ natwe kandi turamwiyambaza mu gitaramo cyacu, none twongeye kugirirwa ubuntu tubonye aduhamagaye ngo tubane muri iki gitaramo.”
Kwinjira muri “Easter Experience Concert” ni ukugura itike ya 10,000 Frw, 20,000 Frw, 30,000 Frw ndetse na 50,000 Frw, gusa amatie ya 50,000 Frw yamaze gushira ku isoko. Amatike agurwa ukanze 79730# no kuri www.ishema.rw.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW