FC Barcelona yegukanye igikombe cy’Umwami – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Biciye kuri Jules Koundé watsinze igitego cy’intsinzi, FC Barcelona yatsinze Real Madrid ibitego 3-2 ihita yegukana igikombe cy’Umwami (Copa del Rey).

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, ni bwo mu Mujyi wa Seville kuri Stade ya FC Sevilla, habereye umukino usoza irushanwa ry’Igikombe cy’Umwami.

Ni umukino wabanje kuvugwamo byinshi birimo kwanga umusifuzi kuri Real Madrid, aho yasabaga ko yahindurwa bitewe no kutishimira imyitwarire ye mu yindi mikino yagiye ayisufurira.

Gusa byaje kurangira ibyifuzo by’i Madrid bitakiriwe, maze umukino ugumana abasifuzi bari bashyizweho.

Ku munota wa 28 w’umukino, Pedri yari afunguye amazamu ku ruhande rwa FC Barcelona, ndetse iminota 45 y’igice cya Mbere, irangira iyi kipe iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya Kabiri, Real Madrid yagarutse isatira cyane ndetse ku munota wa 70 ibona igitego cyatsinzwe na Kylian Mbappé.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri FC Barcelona, ku munota wa 78 ubwo Tchouaméni yongeraga kubona inshundura ku ruhande rw’abasore b’i Madrid ariko ibyishimo bya bo ntibyatinze.

Ku munota wa 84, Ferran yatsindiye igitego ab’i Catalogna maze iminota 90 iza kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Byabaye ngombwa ko hongerwaho iminota 30, maze ku munota wa 116, Jules Koundé atsindira FC Barcelona igitego cyatanze igikombe.

Cyabaye igikombe cya 32 cy’iri rushanwa iyi kipe yegukanye.

Jules Koundé ni we wahesheje intsinzi FC Barcelona
Igitego cya Mbappé nta bwo cyari gihagije
Pedri ubwo yari amaze gutsindira igitego ikipe ye
FC Barcelona yegukanye igikombe cya 32 cya Copa del Rey
Umukino warimo guhangana nk’uko bisanzwe
Real Madrid nta bwo yahiriwe
Jude yatanze byose ariko ntiwari umunsi wa bo
Tchouaméni ubwo yari amaze gutsindira igitego ikipe ye

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi